DRC:Perezida Tshisekedi  yahaye nyirantarengwa ingabo za EAC

DRC:Perezida Tshisekedi yahaye nyirantarengwa ingabo za EAC

 May 10, 2023 - 04:55

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yahaye igihe ntarengwa ingabo za EAC ziri mu gihugu cye kuba zirukanye umutwe wa M23 cyangwa nazo zikirukanwa.

Perezida Tshisekedi ku wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023 ubwo yari i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu, nibwo yatanze igihe ntarengwa ku ngabo za EACRF.

Ku bw'ibyo, yavuze ko nibigera muri Kamena 2023 Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ziri mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cye zitaratsintsura Umutwe wa M23 azazirukana burundu ku butaka bwa RDC.

Ubu ni ubutumwa Perezida Tshisekedi yatanze ubwo we na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi bari mu kiganiro n’Itangazamakuru aho yavugaga kuri manda y’Ingabo za EAC.

Perezida Tshisekedi na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi

Akaba agaragazaga ko izi ngabo zaje kurengera iki gihugu cye kimaze kuzahazwa n’intambara nubwo inshuro nyinshi agaragaza ko ntacyo zifasha.

Ibi byose biri kuba mu gihe umwuka utameze neza hagati y'izi ngabo za EAC na Guverinoma ya DR-Congo, dore ko n'umukuru wazo Gen. Jeff Nyagah aheruka kwegura kubera kunanizwa na Guverinoma y'iki gihugu.

https://thechoicelive.com/drc-byadogereye-umugaba-mukuru-wingabo-za-eac-yakuyemo-akarenge

https://thechoicelive.com/drcumugaba-mukuru-wingabo-za-eac-yaragambaniwe-8052

Nyamara nubwo Perezida Tshisekedi ari gusaba izi ngabo kurasa M23, amasezerano y'amahoro ya Nairobi na Luanda ntabwo aha inshingano zo kurasa uyu mutwe.

Nubwo izi ngabo kandi ziri muri iki gihugu, manda yazo yarangiye ku wa 31 Werurwe kuko ari bwo amezi atandatu ya mbere y’ibikorwa byazo byari birarangiye.

Gusa rero, byari biteganyijwe ko iyi Manda yakongerwa gusa kugeza n’ubu ntirongerwa. Ahubwo ingabo za SADC nazo byemejwe ko zigiye kuza muri iki gihugu.

Ingabo za EACRF zahawe igihe ntarengwa muri DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yasobanuye ko “Niba kongererwa manda bidakuweho”, RDC yifuza kugira ibyo ihindura.

Muri byo harimo ko manda y’izi ngabo yagabanywa igashyirwa ku mezi atatu ashobora kongerwa cyangwa hagashyirwaho gahunda yo gusubizaho ubuyobozi mu duce M23 yavuyemo.

Magingo aya ikiri kwibazwa ni amaherezo ya M23, dore ko yarekuye ibice yari yarafashe ariko Guverinoma ikanga kugirana amasezerano n'uyu mutwe, ibyatumye hikangwa indi mirwano ikaze.