Perezida wa Kenya William Ruto, mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, yavuze ko M23 imaze kuva mu bice byinshi kuva ingabo za EAC zagera muri RDC, kandi ngo mbere yaho yarasatiraga Goma mu bilometero 7, iri hafi kuwufata.
Perezida Ruto ati " Kenya ni yo yahageze bwa mbere mu Gushyingo 2022. Ubwo twajyagayo, M23 yari igeze mu bilometero 7 werekeza i Goma. Uyu munsi nakubwira ko habayeho uguhagarara kw’imirwano mu mezi atatu ashize, M23 ntikiri hafi ya Goma, yasubijwe inyuma, ishyirwa mu gahunda yashyizweho. Twakoze byinshi mu kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”
Perezida Ruto aremeza ko ingabo za Kenya iyo zitaba muri DRC M23 iba yarafashe umugi wa Goma
Ikindi kandi akaba yibukije ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC bimaze imyaka igera kuri 30.Ati: “Mu mezi atandatu gusa, twakoze ibyananiranye mu myaka 30. Ahantu twahagaruriye umutekano, uyu munsi hari amahirwe y’uko M23 izarambika intwaro.”
Muri rusange akaba yatangaje ko EAC ifite inshingano yo guharanira ko RDC itekana kandi ngo uko byagenda kose, uyu muryango ntuzigera utererana Abanye-Congo.