Niyo Bosco arataramira abanyarwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru ya ‘Yolo’’
Niyo Bosco arataramira abanyarwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru ya ‘Yolo’’

Niyo Bosco arataramira abanyarwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru ya ‘Yolo’’

 Jul 23, 2021 - 03:07

Umuhanzi Niyo Bosco ufite indirimbo ‘’Piyapuresha’’yakiriwe neza kuva yayisohora ni we rukumbi uri biririmbire abaza gukurikira igitaramo kiba imbonankubone ku mbugankoranyambaga za MTN mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu poromosiyo yiswe ‘Yolo’imaze.

Umujyanama wa Niyo Bosco, bwana Murindahabi Irene yabwiye thechoicelive ko kuba Niyo Bosco ari we watoranyijwe nta kubitindaho bitewe nuko ibikorwa bye byivugira. Ati:’’Urebye Niyo Bosco ni we muhanzi uri buririmbe wenyine ari kumwe n’abavangavanzi b’imiziki (Djs) kandi ni we ufite indirimbo zikunzwe muri iyi minsi buri wese arabibona’’.

Inyungu za Yolo ku bayikoresha

Umwe mu baganiriye na thechoicelive wanze ko amazina ye ajya hanze yagize ati:’’abakiri mu nsi y’imyaka 25 idufasha kwidagadura kuri internet, guhamagara birahendutse kuko iyo uguze pack yayo bakongeza internet’’. Yakomeje avuga ko iyo imiyoboro igenda gake usanga abayikoresha bahangayitse. Ati:’’Yolo rero yaratudabagije kuko nibaza idahari abantu badafite akazi uko twajya dukoresha internet ikindi buriya amasaha ya nijoro biba bimeze nkubuntu niyo mpamvu uzasanga abayikoresha bategereza ijoro bakabona kujya ku mbugankoranyambaga kuko internet iba ihendutse cyane’’.

Niyo Bosco indirimbo aherutse gusohora iri mu zakiriwe neza bitewe n’uburyo ikozemo bubyinitse kandi butanga ubutumwa bwo mu kiragano cy’ubu (New generation) aho yumvikana akebura abakora ibyo batamenyereye mu gushaka kwemerwa mu dutsiko twabo. Amwe mu magambo arimo yatangiye gukoreshwa mu buzima busanzwe bigaragaza ko abayumva bafata umwanya uhagije bagafata mu mutwe ubutumwa buyirimo. Urugero’’Agacu’’ riri gukoreshwa bashaka kuvuga ikigare. Igitaramo cyo kwizihiza iyo sabukuru giteganyijwe saa kumi n'ebyiri za nimugoroba kugeza saa mbili n'igice. Biranyura kuri Instagram, Facebook na YiuTube ya MTN Rwanda.

Reba Piyapuresha ya Niyo Bosco