Nyuma y’umukino Manchester United yanyagiwemo na Liverpool ibitego 5-0 abantu benshi batekereje ko Ole Gunner Solskjær agiye kwirukanwa kuko abayobozi ba Manchester United bari bamaze no kugira na bamwe mu batoza bashobora gusimbura Ole Gunner Solskjær.
Ku munsi w’ejo umunyabigwi wahoze atoza Manchester United Sir Alex Ferguson yagiye kukibuga aho Abakinnyi ba Manchester United bakorera imyitozo Carrington aganira na Ole Gunner Solskjær , aganira n’abakinnyi ababwira icyo abafana n’abayobozi babifuzaho bumvikanako bagiye kuhindura imikorere n’imigendekereze bagashakira intsinzi ikipe bakinira.

Ole Gunner Solskjær mu biganiro yagiranye na Sir Alex Ferguson nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Manchester Evening batangazako Ole Gunner Solskjær yahawe imikino itatu ari nayo izagena akazoza ke muri Manchester United.

Amakuru ahari ni uko Sir Alex Ferguson yasezeranyije abayobozi ba Manchester United ko Ole Gunner Solskjær agiye guhindura imikorere bityo bagomba kumuha imikino 3 azahuramo na Tottenham Hotspur bazahura muri icyi cyumweru, Atalanta bazakina kuri 02 Ugushyingu 2021 ndetse na Manchester Derby aho bazakina na Manchester City kuri 06 Ugushyingu 2021.
Nubwo abayobozi n’abafana ba Manchester United batereye icyizere Ole Gunner Solskjær nyamara bari bamaze igihe gito bamuhaye andi masezerano y’imyaka ibiri yiyongeraga kuri umwe yari asanzwe agifitiye iyi kipe Sir Alex Ferguson we abona Ole Gunner Solskjær ariwe mutoza mwiza w’igihe kirekire wa Manchester United bityo akumva.

Manchester United irakina na Tottenham Hotspur kuri wagatandatu ku kibuga cya Tottenham Hotspur.
