Gen Kainerugaba yemeje ko M23 atari ibyihebe

Gen Kainerugaba yemeje ko M23 atari ibyihebe

 Nov 7, 2022 - 04:50

General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, yatangaje ko umutwe wa M23 urimo kwigarurira RDC Congo atari umutwe w’iterabwoba nk’uko barimo kuwita.

Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice bitandukanye muri Congo nta gahunda yo kuwurwanya afite ndetse ko bafite impamvu nzima yo kurwanirira.

Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Yoweli Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu by’umutekano, mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu ijoro ryakeye tariki 06 Ugushyingo  yavuze ko uriya mutwe atari uw’ibyihebe ndetse ko bari kurwanirira uburenganzira bw’abanyecongo b’abatutsi bahejejwe inyuma n’ubutegetsi bwa Congo.

Yagize ati “Kuri M23, ntekereza ko ari bibi cyane kurwanya aba bavandimwe bacu! Ntabwo ari ibyihebe, barimo bararwanira uburenganzira bwabo nk’Abatutsi bo muri RDC Congo”.

Gen Muhoozi Kainerugaba ntakozwa ibyo kwita M23 umutwe w'iterabwoba.

Gen Kainerugaba atangaje ibi mu gihe ingabo zihuriweho z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba [EAC] zirimo n’iza Uganda ziri kwisuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu rwego rwo kongera kugarura amahoro mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Gen Muhoozi Kainerugaba abenshi bahuriza ku kuba ashobora kuba azaba Perezida wa Uganda mu gihe kizaza, akubutse mu Rwanda aho yari yaje mu ruzinduko bwite yari yaje gusuramo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yita Se wabo.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)