Mu mpera z’ukwezi gushize i Bujumbura mu Burundi hateraniye inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yigaga ku bibazo by’umutekano muke wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo uw’uko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, bakazahavanwa boherezwa i Kindu aho bazamburirwa intwaro mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Nyamara rero, Lawrence Kanyuka uvugira M23 mu bya Politiki mu itangazo yasohoye, yatangaje ko we na bagenzi be biteguye gutanga umusanzu wabo nk’uko babisabwe n’abantu batandukanye kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa RDC.

M23 yateye utwatsi ibyo kurambika intwaro hasi
Yakomeje avuga ko umutwe wa M23 wubahirije ibyo wasabwe byose, bityo ukaba nta kindi ugitegereje kitari "ibiganiro na Kinshasa" nk’uko biteganywa n’inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC yateraniye i Bujumbura ku wa 04 Gashyantare 2023.
Lawrence ati " Ku bw’ibyo, M23 ntirebwa na gahunda yo kwamburwa intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe ndetse no guhurizwa ahantu hamwe."
Mu gihe umutwe wa M23 uvuga ko nta gahunda ufite yo kurambika intwaro hasi, Guverinoma ya DR-Congo nayo itangaza ko nta gahunda ifite yo kugirana ibiganiro n'uyu mutwe.
