Diamond Platnumz ashyigikiye Raila Odinga usa nk'uwatsinze amatora

Diamond Platnumz ashyigikiye Raila Odinga usa nk'uwatsinze amatora

 Aug 7, 2022 - 06:49

Muri Kenya bari kwitegura amatora yo gushaka uzasimbura Uhuru Kenyata umaze imyaka 10 ategeka Kenya.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022 Diamond Platnumz yerekeje muri Kenya ku kibuga cya Kasarani aho bwana Raila Odinga yaje kwiyamamaza bwa nyuma mbere y’amatora agomba gusiga hamenyekanye uzayobora Kenya mu myaka itanuru turi kuganamo. Amakuru mfite ni uko Diamond Platnumz yagiye hariya muri Kenya ku wa Gatanu muri ya ndege aherutse kugura akarara muri hoteli hafi y’iriya sitade stade). We n’ikipe ye bagiye ku itariki 5 Kanama 2022.

Imbere y’isindwe ry’abaturage baje gushyigikira Raila Odinga, Diamond Platnumz yaririmbiye abaturage bari bikwije imyambaro y’ibara rya orange n’ubururu. Uyu muhanzi uhesha agaciro umuziki wa Tanzania yinjiriye kuri Baba Lao na Yope noneho abari bahari bose baranyeganyega. Diamond yahise ahamagara Raila ku rubyiniro ati:”Mubyeyi wanjye, urubyiruko rurakwizera. Wowe uri perezida wacu kandi turagukunda”.

Diamond Platnumz afite abafana benshi muri Kenya kurusha iwabo ku ivuko (Elvis Ogina, standard)

Diamond Platnumz yagiye hariya muri Kenya ari kumwe n’umukobwa we Latifah Dangote dore ko yagaragaje amashusho amufashe akaboko berekeza mu ndege. FemiOne ku rubyiniro yaririmbye Tunaweza na Utawezana. Milka Omondo ukora Gospel na we yahamagaye Odinga n’abandi bayobozi ku rubyiniro noneho bishimisha abari bahari. Umuziki wagiye ukoreshwa cyane nk’intwaro y’abashaka imyanya mu butegetsi kandi bigafasha mu gukurura amarangamutima y’abaturage. Mu minsi ishize Mbilia Bel nawe yagaragaye mu kwiyamamaza kwa Odinga aho yari amushyigikiye. Hari I Nyeri na Kakamega. Uyu we yanasabye abanyakenya kuzatora Odinga na Karua mu matora azaba ku itariki 9 Kanama 2022.

View this post on Instagram

A post shared by SIMBA..!

Professional Journalist &Dj Contact me via Instagram:pundit250 ,Email:filousteven@gmail.com, call: +250788644547, +250786126175, 0725684665 (WhatsApp.). Social media promoter (boosting)