Ni iyihe toroshi yamurikiye Ruger wamamaye mu mwaka umwe?

Ni iyihe toroshi yamurikiye Ruger wamamaye mu mwaka umwe?

 Jun 10, 2022 - 04:23

Ruger ni umusore w’imyaka 22 y’amavuko dore ko yabonye izuba ku ya 23 Nzeri mu 1999. Yavukiye I Lagos muri Nigeria. Ubu ni umwe mu bahanzi bahagaze neza ku isoko mpuzamahanga rya muzika. None se ni iyihe toroshi yakoresheje ?

Ntabwo ari buri muhanzi wamamara mu gihe cy’umwaka umwe akaba yakora ibitaramo bizenguruka umugabane. Benshi babanza kwihiringa bagakora bikanga ku bw’amahirwe akaririmbo kamwe kakabacira inzira. Ruger siko byagenze kuko yahiriwe n’urugendo abikesha ibintu tugiye kugarukaho muri iyi nkuru ngufi.

Ku itariki 20 Mutarama 2022 ubwo Ruger yasubizaga amaso inyuma yashimiye Imana ku bw’amamare yamuhaye mu gihe cy’umwaka yari amaze mu muziki. Umuntu wakabije inzozi za Ruger yitwa Charles Enebeli umuhanzi wamamaye nka D’Prince mu muziki wa Afropop. Uyu mugabo w’imyaka 35 ni we watangije mu 2019 inzu ifasha abahanzi yitwa Jonzing World. Iyi label ikomoka kuri Mavin Record ya Don Jazzy. Bikorana bya hafi (Sister label).

 

Ruger yamamaye abikesha ibihe isi yari irimo ihanganye no guhashya Coronavirus

Mu 2020 yashyize hanze EP (Extended Play) yise “Pandemic” yariho indirimbo: Bounce, Abu Dhabi, Ruger n’izindi .

Yahengereye umwaka ugezemo hagati arekura indi EP yariho Snapchat na Dior. Iyi ihera yaje kumwitirirwa kubera igikundiro yamuhundagajeho.

 

Ni iki cyamufashije kwamamara mu mwaka umwe?

Ibihe bya guma mu rugo byahaye umugisha abahanzi bakoresheje neza TikTok. Indirimbo zabo zarasakaye mu buryo bususurutsa abari mu gahinda n’ubwigunge. Ariko rero uyu musore nubwo yari mu biganza by’abazi neza ikibuga cy’imyidagaduro bamumurikiye inzu ebyiri zizobereye gucuruza umuziki w’abahanzi zikanawamamaza ari nako zimushakira ibitaramo hirya no hino ku isi. Ibyo byose babifatanya no kumuhoza mu itangazamakuru bahimba inkuru za hato na hato.

 

Turebe ya masitimu (itoroshi) yamugejeje ku bwamamare

Ruger ahagarariwe n’ingwe niyo mpamvu ari kuvoma mu masoko yo hirya no hino ku isi.

Afitanye amasezerano na Colombia Records na Sony Music Entertainment, U.K division.

Colombia Records

Ni inzu yabaye ubukombe mu gucuruza ibihangano by’abanyamuziki (abahanzi, abaririmbyi, abanditsi b’indirimbo). Ikomoka muri Amerika (iwabo w’umuziki wagenewe gucuruzwa). Ibarizwa muri Sony Music Entertainment mu gashami ka Sony Corporation ko muri Amerika. Zose ni iza Sony yo mu Buyapani yatangijwe ku itariki 12 Mutarama mu 1889.

 Iyi Colombia Records ifite inshingano zo gucuruza ibihangano byose bya Ruger (publishing and distribution deals). Iyi nzu ishinzwe kumumurikira isi ya muzika yo muri Amerika noneho ahandi hasigaye bikaba biri mu nshingano za Sony Music Entertainment, U.K division.

 

Iri shami ryo mu Bwongereza nubundi ni irya Sony Group Corporation. Uyu muhanzi ari mu maboko meza ku buryo ubwamamare bwe butagakwiriye kugira uwo butangaza.

Iri shami ryo mu Bwongereza naryo rishinzwe kumushakira amasoko (deals) ku mugabane w’u Burayi, Aziya n’ahandi hose D’Prince atabasha gukandagira. Ikindi banagerageza kubashyira ku ntonde z’imiziki ziba zigezweho ku isi.

Iri shami rinakorana bya hafi n’itangazamakuru mu kwandika inkuru ziroga (zica mu mutwe) abafana bagahora batekereza Ruger wenyine. Urugero: (The singer, along with Ayra Starr, was named to Vogue UK’s Emerging Artists in 2022 list as a result of his growing fame.) iyi nkuru yanditswe na Vogue. Ni magazine (ikinyamakuru kibanda ku ngingo runaka gusa) iba I New York iyo yakwanditseho buri wese ukurikira ibijyanye n’imyidagaduro ku isi ajya mu mashakiro yo kuri murandasi akareba uri nde wanditsweho. Uhita utangira kuba uwo kwitondera. Baba bagutunze inkoni y’ubwamamare. Bahimbye inkuru yerekana ko we na Ayra Starr ari abahanzi bo kwitega mu 2022. Nubundi se ko bose babarizwa mu nzu zikorana (Jonzing World na Mavin Records). Ntabwo ari bo bari bari abo kwitega bonyine ahubwo ni uko ari zo nshingano za za nzu navuze hejuru. Nonese ba Omah Lay, Zuchu, Ariel Wayz, Afrique, Okkama, Macvoice, Nikita Kering (Kenya) n’abandi bo si abo kwitega? Ariko aba ntibafite uwo banagira ijosi.

Usibye izi nkuru bahora bahimba banajya mu matwi y’abategura ibihembo (awards) nka za BET bakabahamo imyanya kabone nubwo batakwegukana ariko baba bageze ku ntego yabo yo gutuma bavugwa kenshi mu isi y’imyidagaduro. Ikindi cyafashije Ruger ni ugupfuka ijisho ku buryo buri wese yagiraga amatsiko yo kumenya impamvu ahora apfutse ijisho. Icyokora aripfuka iyo agiye mu ruhame. Ubusanzwe riba ridapfutse. Muri Nigeria umuhanzi mushya uje azana agakoryo kazatuma yibazwaho. Ikindi banizerera mu marozi ku buryo kumvira umupfumu we ari ibintu byoroshye icyo yamutegeka cyose aragikora.

Ngizo impamvu zafashije Ruger yifatira isi ya muzika mu mwaka umwe gusa bidasabye kwihiringa (gutigita) nkuko bakuru be byagiye bibagendekera mu myaka yo ha mbere.  Ruger abarirwa mu mutungo wa $100,000-350,000 ndetse ni kenshi ahakanako afite uwo basangira ibihe byiza. ibi bishimangirwa nuko aho agiye hose gutarama iyo ahabonye inkumi y'ikimero imwibambazaho ayitamira ntacyo yitayeho.

 

Dore indirimbo ya Nikita Kering' wo muri Kenya ufite impano idasanzwe nyamara ntagira gisunika nka ba Ruger bavuna umuheha bakongezwa undi