Perezida Kagame yagize icyo avuga ku matora ya Perezida azaba 2024

Perezida Kagame yagize icyo avuga ku matora ya Perezida azaba 2024

 Mar 1, 2023 - 13:25

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n'Abanyamakuru yagize icyo avuga ku matora ateganyijwe umwaka utaha 2024.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Werurwe 2023, muri Village Urugwiro Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n'Abanyamakuru bo mu Rwanda no hanze.

Ubwo yari mu kiganiro yabajijwe ku matora ya Perezida wa Repubulika  ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2024, bigendanye n'ibihe by'intambara biriho muri iki gihe mu isi.

Umunyamakuru wa Aljazira agendeye ku mwuka w'intambara uri mu isi nko muri Ukraine, by'umwihariko n'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yahisemo kumubaza uko amataro bari kuyitegura.

Ubwo Perezida Kagame yamusubizaga kuri iki kibazo yagize ati " Ndatekereza ko ikibazo cy'amatora azaba umwaka utaha atari ikibazo kuri twe kubera ko dufite amahoro."

Perezida Paul Kagame mu kinagiro n'Abanyamakuru 

Yakomeje agira ati" Kuri jye ikibazo cy'amatora nta mwanya cyantwara mbitekerezaho kubera ko ubu turi kwibanda ku mwuka mubi uri mu baturanyi muri Congo."

Ati " Uretse no kwita ku kibazo cya Congo, n'ikibazo cya Ukraine tuba tugitekerezaho,ubwo rero kuri jye ikibazo cy'amatora ntabwo nkibona nk'ikibazo."

Perezida Kagame akaba yagaragaje ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko igihe cy'amatora kizagera akaba nta kibazo, ati "Ntibyadutera umwanya tubiganiraho."

Mu Rwanda amatora ya Perezida wa Repubulika akaba ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Muri rusange magingo aya bikaba nta mukandida uravuga ko aziyamamaza.