Amatariki Bruce Melodie azataramiraho i Burundi  yamenyekanye

Amatariki Bruce Melodie azataramiraho i Burundi yamenyekanye

 Jul 19, 2021 - 11:15

Itahiwacu Bruce Melodie uririmba indirimbo zisanzwe benshi bita iz’isi na Israel Mbonyi wiyemeje kuririmba gospel bategerejwe I Bujumbura mu bitaramo bishobora kuzasiga amateka bitewe n’igikundiro aba bahanzi bafite muri icyo gihugu.

Ni kenshi Israel Mbonyi yagerageje kwitabira ibitaramo I Burundi bikarangira byanze. Yanditse ku mbugankoranyambaga ze  ati:’’nyuma y’ubutumire burenga 100 butaciyemo  mu myaka ine ishize, bantu bange b’I Burundi munyitegure ku matariki ya 13,14 na 15 Kanama uyu mwaka’’.

Ni amasezerano Israel Mbonyi yashyizeho umukono ari kumwe na Valentin Kavakure wigeze kwiyamamariza kuyobora u Burundi agakubitwa inshuro. Ku rundi ruhande hari amakuru ava mu nshuti za hafiz a Bruce Melodie yemeza neza ko na we ku matariki ya 28 na 29 Kamena uyu mwaka azasusurutsa abatuye umujyi wa Bujumbura. Uyu muhanzi ni umwe mu bakunzwe muri iki gihugu dore ko mu kwezi kwa kane byari biteganyijwe ko Sat-B yari kuza I Kigali mu Rwanda mu mushinga w’indirimbo na Bruce Melodie. Aba nibo bahanzi bafite igikundiro muri iyi minsi mu muziki wo mu Rwanda, aho Mbonyi yigaruriye imitima y'abakunda gospel naho Bruce Melodie akaba ari we ukunzwe mu muziki usanzwe.