Logan Joe uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi mu ndirimbo za Hip Hop ariko yuje urukundo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Whatever yakoranye na K1vumbi K1ng , Ibitambo yahuriyemo na Ish Kevin na Kenny K Shoot yasohoye indirimbo yise Njywe Utazi.
Logan Joe aganira na Thechoicelive yatubwiyeko indirimbo Njyewe utazi n’ubwo aba aririmba umukobwa ataribyo aba ashaka kuvuga, ati”Nubwo ndirimba umukobwa sibyo mba nshaka kuvuga ahubwo mba nshaka ko abantu bareka kunshyira mukaziga runaka ngo ndirimba Hip Hop cyangwa R&B". Akomeza avuga ati” Njyewe ndi umuhanzi mu buryo bwagutse sinkora ubwoko runaka bw’umuziki".
Logan Joe akomeza avuga ko umuziki ari ikintu cyagutse" Jyewe ndi Artist( Umuhanzi) nta hantu mbogamiye icyo nshaka ni uko nakora ibintu byiza mu buryo bwose umuziki ukorwamo." Logan Joe avuga ko gukorana na Ish Kevin byamusabye imbaraga nyinshi. Uyu muhanzi ari gukora kuri album ariko ntiyavuze igihe izagira hanze.
Reba indirimbo Njyewe utazi ya Logan Joe
