Perezida Paul Kagame yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Mwalimu Julius Nyerere yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Guverinoma ya Tanzania bari bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ubutwererane bwa Afurika y'Uburasirazuba, muri iki gihugu Dr. Stergomena Lawrence Tax.
Byitezwe ko kuri iki gicamunsi Perezida Kagame arakirwa na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan mu biro bye, bakagirana ibiganiro bibera mu muhezo.
Nyuma y’ibi biganiro byo mu muhezo, Abakuru b’Ibihugu byombi, baragirana ikiganiro n’Itangazamakuru kizibanda ku mubano w’u Rwanda na Tanzania usanzwe wifashe neza kandi urimo imishinga y’inyungu zihuriweho.

Perezida Paul Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy'indege muri Tanzania
Leta y’u Rwanda n’iya Tanzania, zisanzwe zifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ndetse no mu rwego rw’umuco.
Guverinoma ya Tanzania ivuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame, ari ikimenyetso cy’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi, kandi rukaba rugamije gukomeza kuwuha ingufu.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania ruje rukurikira urw’iminsi ibiri Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu, yagiriye mu Rwanda muri Kanama 2021.
Ni uruzinduko rwasize u Rwanda na Tanzania basinyanye amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. Byasinyanye kandi ay’ubufatanye mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.



Perezida Paul Kagame ubwo yacyirwaga ku kibuga cy'indege muri Tanzania
