Abahanzi bo mu rungano rwa Jay Polly bamugeneye ubutumwa

Abahanzi bo mu rungano rwa Jay Polly bamugeneye ubutumwa

 Sep 2, 2021 - 10:39

  Urupfu rwa Tuyishime Joshua (Jay Polly) rwashenguye benshi mu gihugu ndetse no hanze. Hari abahanzi bazamukiye mu gihe kimwe na Jay Polly bashenguwe no kumva ko uwo bafata nk’umwami wa Hip Hop yabavuyemo.

Umwanditsi: Danny Rurema

1. Platini P we ntiyaripfanye dore ko we yashyizeho ifoto ya kera bafashe mu gihe bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo yitwa Kanda Amazi ya Kina Music . Platini we ahise anashyira hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly yitwa “ Somaho “ yamamaza ikinyobwa.

  1. Meddy  umwe mu bayoboye umuziki nyarwanda wanazamukiye rimwe na Jay Polly mu mwaka wa 2008 na we yandikiye ubutumwa Tuyishime Joshua. Yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram avuga“ Turagukunda Jay ruhuka mu mahoro muvandimwe“
View this post on Instagram

A post shared by Meddy (@meddyonly)

  1. The Ben

Ari mu bakoranye indirimbo nyinshi n’itsinda rya Tuff Gangs Jay Polly yabarizwagamo kugeza mu 2014, nawe yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram (story) agira ati “Ibi ntabwo nabyizera ,Ruhuka mu mahoro muntu wanjye“

  1. Riderman
View this post on Instagram

A post shared by RIDERMAN (@ridermanriderzo)

We na Jay Polly bafatwaga nkabahetse injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Ubusanzwe Riderman yemeraga indirimbo za Jay Polly kuko mu kiganiro na Thechoicelive yigeze gukoresha amwe mu magambo ari mu ndirimbo ya Jay Polly. Ati:”Wa mugani wa Jay Polly kubaho nicyo gishoro”. Uwavugaga Riderman hafi aho hahitaga haza Rusumbanzika, Kabaka cyangwa se Jay Polly. Umukunzi wa muzika nyarwanda w’injyana ya Rap utari igisumizi ni itafu.

Riderman ntiyaripfanye aho abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati “ Ruhukira mu mahoro Mwami, Imana ikwakire mu bayo “ Riderman na Jay Polly nibo bahanzi bo mu njyana ya Hip Hip bonyine begukanye Igihembo cya Primus Guma Guma Superstar cyari gihagaze miliyoni 24. Bagitwaye bikurikiranya ariko mu 2013 ni Riderman wagitwaye naho mu 2014 Jay Polly aragitwara.

  1. Social Mula

 umwe mu bahagaze neza mu muziki Nyarwanda, ntiyaripfanye nawe kuko abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati “ Ruhukira mu mahoro Mutsinzi , ugiye kare muvandimwe “

View this post on Instagram

A post shared by Social Mula

Professional Journalist &Dj Contact me via Instagram:pundit250 ,Email:filousteven@gmail.com, call: +250788644547, +250786126175, 0725684665 (WhatsApp.). Social media promoter (boosting)