Umwanditsi: Danny Rurema
1. Platini P we ntiyaripfanye dore ko we yashyizeho ifoto ya kera bafashe mu gihe bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo bahuriyemo yitwa Kanda Amazi ya Kina Music . Platini we ahise anashyira hanze indirimbo yakoranye na nyakwigendera Jay Polly yitwa “ Somaho “ yamamaza ikinyobwa.
- Meddy umwe mu bayoboye umuziki nyarwanda wanazamukiye rimwe na Jay Polly mu mwaka wa 2008 na we yandikiye ubutumwa Tuyishime Joshua. Yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Instagram avuga“ Turagukunda Jay ruhuka mu mahoro muvandimwe“
View this post on Instagram
- The Ben
Ari mu bakoranye indirimbo nyinshi n’itsinda rya Tuff Gangs Jay Polly yabarizwagamo kugeza mu 2014, nawe yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram (story) agira ati “Ibi ntabwo nabyizera ,Ruhuka mu mahoro muntu wanjye“
- Riderman
View this post on Instagram
We na Jay Polly bafatwaga nkabahetse injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Ubusanzwe Riderman yemeraga indirimbo za Jay Polly kuko mu kiganiro na Thechoicelive yigeze gukoresha amwe mu magambo ari mu ndirimbo ya Jay Polly. Ati:”Wa mugani wa Jay Polly kubaho nicyo gishoro”. Uwavugaga Riderman hafi aho hahitaga haza Rusumbanzika, Kabaka cyangwa se Jay Polly. Umukunzi wa muzika nyarwanda w’injyana ya Rap utari igisumizi ni itafu.
Riderman ntiyaripfanye aho abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati “ Ruhukira mu mahoro Mwami, Imana ikwakire mu bayo “ Riderman na Jay Polly nibo bahanzi bo mu njyana ya Hip Hip bonyine begukanye Igihembo cya Primus Guma Guma Superstar cyari gihagaze miliyoni 24. Bagitwaye bikurikiranya ariko mu 2013 ni Riderman wagitwaye naho mu 2014 Jay Polly aragitwara.
- Social Mula
umwe mu bahagaze neza mu muziki Nyarwanda, ntiyaripfanye nawe kuko abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati “ Ruhukira mu mahoro Mutsinzi , ugiye kare muvandimwe “
View this post on Instagram
