Abataliban bari kugenzura hafi y’igihugu cyose

Abataliban bari kugenzura hafi y’igihugu cyose

 Aug 15, 2021 - 07:58

Umurwa mukuru wa Kabul wamaze kugotwa n’inyeshyamba za Abataliban ariko ntibemerewe kugaba ibitero kuko abayobozi bakuru bari mu biganiro na Leta.

Abataliban bamaze bari gufata imijyi igize Afghanistan ku buryo bworoshye ndetse hari imijyi bari kwigarurira batarwanye. Kuri iki cyumweru Abataliban bafashe umujyi wa Jalalabad, ufatwa nk’umujyi munini mu burasirazuba bw’igihugu. Abaturage batonze umurongo ku kibuga cy’indege bashaka guhunga. Ibiro bikuru n’amaduka byasahuwe. Perezida Ashraf Ghani yatangaje ko bari mu biganiro n’izo nyeshyamba ku buryo bishobora kuvamo umwanzuro mwiza wo guhosha intambara.