Ibiro ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru "Korean Central News Agency" biratangaza ko kuri uyu wa Gatatu aribwo Minisitiri w'ingabo mu Burusiya Sergei Shoigu yageze i Pyongyang mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru aho yahuye na Perezida w'iki gihugu Kim Jong Un.
Bikaba bitangazwa ko aba bombi baganiriye ku mikoranira ya gisirikare ku mpande zombi ndetse n'ibibazo by'umutekano ku ruhando mpuzamahanga.
Gen. Sergei Shoigu yahuye Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru
Shoigu agiye muri Koreya ya Ruguru mu gihe iki gihugu kitahwemye kuba inyuma y'u Burusiya mu ntambara banganyemo na Ukraine, ndetse Koreya ya Ruguru ikaba yarahaye ubufasha bunyuranye u Burusiya.
Minisitiri Sergei Shoigu kandi kuri uyu wa Gatatu akaba yahuye na mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kang Sun Nam, aho bagiranye amasezerano y'ubufatanye hagati ya Minisiteri zombi.
Gen. Shoigu na Perezida Kim Jong Un
Mu gihe kandi Minisitiri w'ingabo mu Burusiya ari mu Koreya ya Ruguru, intambara muri Ukraine irakomeje aho Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy akomeje gusobanurira ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi impamvu ingabo ze zidasunika iz'u Burusiya mu bitero bakomeje kuvuga ko batangije byo kwirukana Abarusiya.
Ku rundi ruhande, Abategetsi bo muri Afurika bakaba bari mu Burusiya mu mugi wa St Petersburg aho bitabiriye inama ihuza u Burusiya n'uyu mugabane wa Afurika ku nshuro ya Kabiri aho, iyi nama izamara iminsi ibiri.