Umuraperi Kodak Black yajugunye amadolali mu musarane

Umuraperi Kodak Black yajugunye amadolali mu musarane

 Jul 1, 2021 - 05:30

Bill Kahan Kapri uzwi nka Kodak Black ni umuraperi w’umunyamerika akaba yafungiwe zimwe mu mbugankoranyambaga zirimo Twitter na Instagram nyuma yo kwigamba akanerekana amashusho ari kujugunya amadolali mu bwiherero

Kodak Black hari hashize igihe ajugunye amadolali mu Nyanja nabyo abantu babyibajijeho niba yaba afite uburwayi bumutera kujugunya amadolali kandi hari abafana be batishoboye yakabaye ayafashisha. Ku itariki 29 Kamena 2021 yifashe amashusho ari kujugunya $100 mu Nyanja.

Mu gitondo cyo ku itariki 30 Kamena 2021 yongeye kugaragara yifashe amashusho ari kujugunga $1000 mu bwiherero ndetse yahise afungura amazi arayatwara. Ayo madolali yabanje kwanga kumanuka ahita akoresha intoki ze arayasunika aragenda neza. hari amakuru avuga ko ubwo Kodak yafungurwaga mu ntangiriro z’uyu mwaka hari umuntu yirinze kuvuga amazina ye wamwemereye kumuha miliyoni y’amadolali ariko yarategereje amaso ahera mu kirere.