Nyuma y'umukino wa nyuma wa Uefa Nations League ubufaransa bwatsinzemo ibitego 2-1 cya Espanye, myugariro w’ubufaransa akaba n'umwe mu nkingi za mwamba muri Manchester United Rafael Valane yahakuye imvune yo mu ivi. Ni umukino atarangije kuko yahise asimburwa na Dayot Upamecano.
Ikipe akinira ariyo Manchester United yamaze gutangazako uyu myugariro wayo agiye kumara hanze ibyumweru bitaramenyekana mu gihe azaba arimo kwitabwaho n’abaganga. Ibi byateye urujijo benshi bibaza niba Manchester United izabasha kurokoka imikino itaha nyuma yo kubura uyu musore wiyongereye kuri kapiteni wayo Harry Maguire basanzwe bakinana mu mutima waba myugariro ukiri hanze kubera ikibazo cy’imvune.
