Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023, mu nama y'igihugu y'Umushyikirano hagaragajwe uburyo uturere twakurikiranye mu mihigo ya 2021-2022.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuzeko mu gutanga amanota hitawe ku kureba ko igikorwa cyakozwe cyose kuko hatabaho umuhigo w’igice, ndetse ko ibiri ku rutonde rw’ibigomba gukorwa byakozwe kandi bikarangira neza.
Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo kagira amanota 81.64%, mu gihe aka Burera kaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 61.7%.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko aya manota yaba menshi uyashyize ku rwego rw’ishuri, ariko ari make mu bijyanye n’imikorere.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente
Yagize ati "N’iyo wagira 80%, twe nk’ubuyobozi dukwiye kwibaza ngo indi 20% yagiye he, kuko iyo duhiga, duhiga twemeza ko tuzabigeraho 100%. Nta mpamvu rero yatuma tugira 80% tukishima, ahubwo dukwiye kwibaza ngo 20% twabuze, hari imbogamizi koko yatumye ibura, ifatika."
Ni iyihe ntara yabaye iya mbere mu mihigo?
Ku rwego rw’Intara, Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere n’amanota 79%, Intara y’Amajyepfo iza ku wa kabiri n’amanota 78%.
Ni mu gihe Intara y’Iburengerazuba yaje ku mwanya wa Gatatu n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kane n’amanota 75%, naho Intara y’Amajyaruguru iba iya nyuma n’amaota 70%.
Ni iki Perezida Paul Kagame yatangaje kuri iyi mihigo?
Perezida Paul Kagame yanenze uturere twagize amanota mabi, avuga ko basanze dusangiye impamvu, kandi dukwiye kureba aho biri gupfira.
Perezida Kagame avuga impamvu zatumye akarera ka Burera kaba akanyuma, yagize ati " Impamvu nkeka ya mbere muri Burera, hariyo kanyanga nyinshi. Muzabikurikirane mumbwire ko atariko bimeze."

Perezida wa Rebulika y'u Rwanda Paul Kagame
Yongeyeho ati" Impamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere, igomba kuba yaragabanyije kanyanga, kuko naho yari ihari.”
Akomeza avuga kuri Burera yagize ati “Ikindi kigomba kuba kibitera, ni ubuyobozi. Hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi mugisuzume vuba na bwangu, ubwo hagomba kuba hari ukudakurikirana."
Kuri uyu munsi kandi hasinywe imihigo mishya, yasinywe na za Minisiteri n’ibigo bya Leta birimo Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) n’Ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB).
Dore uko uturere twakurikiranye
Ku munsi wa kabiri w'#Umushyikirano2023, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje uko imihigo ya 2021/2022 yashyizwe mu bikorwa. pic.twitter.com/4u81aXqWrD
— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) February 28, 2023
