Wa mukobwa  utagira ibiganza n'amavi yakoze ubukwe bwiza cyane-Amafoto

Wa mukobwa utagira ibiganza n'amavi yakoze ubukwe bwiza cyane-Amafoto

 Nov 12, 2021 - 08:09

Ni umunya Zimbabwe akaba yaravutse nta biganza afite, nta mavi ndetse n'ubundi bumuga.

Umunya Zimbabwe witwa Sinikiwe Kademaunga umwe mu bantu bazwi cyane mu gihugu cye yashyize hanze amafoto y'ubukwe bwe.

Kademaunga w'imyaka 26 abenshi ntibiyumvisha ukuntu ashakanye n'umugabo w'igikwerere udafite ikibazo na kimwe kandi we afite ubumuga.

Sinikiwe Kademaunga yavutse adafite amavi,adafite ibiganza ndetse akagira n'ibirenge bito cyane.

Nyuma y'amezi make yerekanye umugabo we Reuben, yifashishije urubuga rwa Instagram ashyira hanze amafoto y'ubukwe bwe.