Inkoranyamagambo y’Abongereza (Britanica Encyclopedia) isobanurako isoko ari uburyo umucuruzi agurisha ku muguzi igicuruzwa (product/goods) cyangwase serivisi (service). Mu Kinyarwanda isoko ni ahantu hahurira abagura n’abagurisha cyangwase uburyo bwo kugura no kugurisha mu nzira zose zishoboka. Umuhanzi aba acuruza umuziki nk’igicuruzwa (product) ku baguzi be.
Nonese abahanzi nyarwanda bazi icyo bacuruza?
Umuhanzi ubikora nk’akazi bitari impano nkuko njya numva bamwe babivuga acuruza ibihangano kandi biramutunga nubwo ayo bashora atangana n’ayo basaruramo kuko bagihanze amaso isoko rito cyane kandi uburyo bacuruza nabwo butarimo amayeri no guhanga udushya (creativity/innovation).
Hari uwo nahoze numva ambwirango aho kureba umuhanzi runaka aririmba ibihangano bye yakumva indirimbo ze akituriza. Namubajije impamvu ambwirako bamwe muri bo batazi gushimisha abafana babo. Narakomeje ndamubaza ambwirako bakwiriye kwigira ku bateye imbere uko babikora kuko kwiga ni uguhozaho. Nakuyemo isomo ko umuhanzi agomba kumenya icyo abo akorera bakunda kuva muri studio, kwambara, kugenda, kuvuga no ku rubyiniro. Aho kubicuruza ni cyo kibazo kiba ari ingutu kuko buri mucuruzi biba byiza kumenya abakiriya be n’icyo bamwifuzaho (potential customers). Kuri ubu dufite abahanzi bamaze kugera ku rwego rwo gutungwa n’umuziki nubwo ari mbarwa. Ijanisha ry’abanyamuziki bacu barashora ntibunguke bamwe bagacika intege abandi bagatungwa n’inshuti ndetse na bimwe byateye byo gutungwa na Diyasipora (Diaspora) ari nabyo byeze cyane aho icyamamare kiba gihanze amaso kwigendera kuko inaha bisa nk’ishyamba ry’inzitane ryuzuyemo amahwa y’imifatango.
Isoko bakwiriye guhanga amaso ni irihe?
Alfred Marshall, ni umuhanga mu bijyanye n’intekerezo z’ubukungu (Principles of Economics,) tugenderaho muri iyi minsi. Ni we wazanye bimwe mwumva abahanga bose bavuga ngo ihame ryo kugura no kugurisha (the law of supply and demand). Yabonye izuba ku ya 26 Nyakanga mu 1842 atabaruka ku ya 13 Nyakanga mu 1924. Uyu ni umwongereza w’umuhanga wabayeho agatanga umusanzu we. Yavuzeko isoko atari ngombwa ahantu hafatika (physical place) ahubwo ari uburyo umucuruzi agurisha ku mukiriya. Yanavuzeko iyo ufite isoko ryiza ugurisha igicuruzwa cyawe igiciro kimwe ahantu hatandukanye.
Ibuka neza ko abahanzi bo muri Nigeria, Congo, Tanzania, Kenya, ayo bishyurwa I Kigali ari kimwe n’ayo bishyurwa I Nairobi, Kampala, USA mu Burayi na za Dubai. Impamvu bafite isoko ryiza (perfect market). Alfred Marshal ati:”iyo isoko ari ryiza umucuruzi agira imbaraga zo kugurisha ibicuruzwa bye ku giciro kimwe ahantu hose ku isi”.
Umuhanzi nyarwanda isoko rye ry’ibanze ni ab’imbere mu gihugu. Kuri ubu imibare mperuka kubona yerekanako turi miliyoni 13. Uyu mubare ntabwo tuzi abakoresha umuziki nyarwanda uko bangana kuko iyi mibare yakabaye ihari none kuko Leta ntacyo ikora ngo hubakwe inzego ziteza imbere umuziki nyarwanda biranagoye kumenya umubare w’abakoresha (Rwandan music consumers) ibihangano by’abanyarwanda. Ariko rero ibi tube tubiretse turebe andi masoko dufite.
Abarundi basaga miliyoni 12.3. iri soko naryo rirarangaye cyane ku buryo kurirema bidasaba ubwenge bwinshi cyangwase igishoro gihambaye ahubwo ni amayeri no kumenya indirimbo zihakenewe n’uburyo bwiza bwo kuzihageza (strong regular promotion).
Muri Kongo hari igice kinini cy’abavuga ikinyarwanda yaba abahahungiye cyangwase abahatuye nyuma na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nta mibare ifatika ndabona yabo ariko nzakomeza kuyishaka. Icyokora Congo (RDC) ituwe na miliyoni 89.56. Nubundi umuhanzi afite umuziki mwiza bashaka iri soko riroroshye kurirema.
Kenya
Iki gihugu ni kimwe mu biryoherwa n’imiziki y’ahandi kurusha abandi banyafurika bose. Iki gihugu iyo indirimbo y’umuhanzi bayikunze haba hari amahirwe yo kuhabona akazi mu bitaramo no kugurirwa ibihangano byawe ku mbuga zicuruza imiziki. Nahoze ndeba nsanga Kenya niyo igurira ibihangano binyuze ku zindi mbuga ndetse ikaba iya mbere mu kureba indirimbo za Diamond Platnumz kuri YouTube kurusha iwabo muri Tanzania. Kuri ubu Kenya ituwe na miliyoni 53.77. iri ni isoko ryagutse ku buryo kurirema bidasaba ibihambaye ahubwo ni ukumenya neza ikibuga uri gukiniramo.
Uganda
Iki gihugu kuri ubu umuziki wacyo wajyanye na guma mu rugo. Abahanzi baho nabo ntibazi icyo bakora ngo bazure agatwe kuko karashegeshwe. Gituwe na miliyoni 45.74. ni abaturage beza iyo bigeze mu kunezerwa barirekura kandi bishyura neza. Umuhanzi Wabasha kumenya icyo gukora iri soko yajya arigurishaho ntawe basiganye cyangwase ngo barirwanire.
Diaspora nyarwanda aho iri hose
Kugeza ubu ntabwo turamenya abanyarwanda baba I Mahanga uko bangana ariko buri nguni yose y’isi irimo umunyarwanda. Iri ni isoko ryiza kandi ryishyura neza iyo warihaye ibyo rikeneye. Uzaganire n’umuhanzi wagiye kuririmbira mu Burayi, Amerika na za Dubai azakubwira uburyo yakirwa nk’umwami agapfumbatishwa igifurumba cy’amafaranga ashobora kumara umwaka atarayakorera hano mu Rwanda. Nzabaha ingero mu nkuru itaha.
Ubundi iri ni naryo soko rifite uruhare runini mu gusakaza umuziki nyarwanda aho bari ku isi hose. Uko byakorwa nzabisesengura mu nkuru itaha. Reka mbe nsubitse tuzanarebera hamwe uburyo bwo kurema aya masoko n’ibihangano bikenewe kuri aya masoko noneho nzasoza mbwiye abari mu itangazamakuru ry'imyidagaduro umusanzu wabo mu kugeza umuziki nyarwanda kuri aya masoko navuze haruguru.
