Album "Made in Lagos" ya Wizkid yuyuje miliyali y'abayiguze

Album "Made in Lagos" ya Wizkid yuyuje miliyali y'abayiguze

 Oct 11, 2021 - 08:21

Album Made in Lagos ya Wizkid yamaze kuzuza abarenga miliyali imwe y’abayiguze

Made in Lagos  ni Album y’umuhanzi Wizkid yakunzwe cyane by’umwihariko mu ndirimbo zirimo iyitwa Essence yakoranye na Tems umuhanzi ukizamuka yaje no gusubirwamo n’aba bombi bari kumwe n’ikirangirire Justin Beiber. Ginger yakoranye na Burnaboy , No Stress , Smile yakoranye na H.E.R n’izindi nyinshi zakunzwe.

Iyi Album yamaze kuzuza abagera kuri miliyali 1(Billion) y’abamaze kuyigura ku mbuga icururizwaho.Abayiguze biciye ku mbuga zitandukanye nka Apple Music, miliyoni 322.75, Spotify yaguzwe na miliyoni 229.33, YouTube ni miliyoni 227.82, Audiomack miliyoni 178.25, Boomplay miliyoni 40.17 na Pandora miliyoni 20.1.

Ni Album kandi ikomeje gukundwa doreko ubu uyu muhanzi yagiye kuyikorera ibitaramo byayo muri Leta zunze umwe za  America yise Made in Lagos Tour. Iyi Album kandi yagiye ku ntonde zama Album akunzwe igihe kitari gito.