INTAMBARA: Iminsi 16 Israel na Hamas| Iminsi 606 U Burusiya na Ukraine byahinduye isura

INTAMBARA: Iminsi 16 Israel na Hamas| Iminsi 606 U Burusiya na Ukraine byahinduye isura

 Oct 22, 2023 - 21:04

Israel ikomeje gusezeranya abatuye Gaza umwijima, ari nako Lebanon na Syria bari kuzira Hezbollah. Ni mu gihe u Burusiya bwagushije imvura y'ibisasu ku mugi wa Kharkiv.

Umunsi wa 16 igisirikare cya Israel ADF gihanganye n'umutwe wa Hamas wo muri Palestine, kuri ubu Israel ikomeje ibitero byo kwihorera, aho Palestine yatangaje ko Israel yongeye kubaburira ko abaturage bari mu Majyaruguru ya Gaza bagomba kuhimuka bajya mu Majyepfo kugira ngo basenye ibirindiro bya Hamas biri muri aka gace.

Ni mu gihe kandi ADF yakoze igitero karahabutaka mu gace ka West Bank kuri Mosque mu buryo bwo guhashya abarwanyi bari bakambitse hafi aho. Kuri ubu kandi, Amerika yoherereje Israel ubwirinzi bwo mu kirere.

Intambara hagati ya Israel na Hamas irarimbanyije

Magingo aya imiryango mpuzamahanga ikaba isaba ko Gaza yahabwa ubufasha bwinshi, dore ko u Rwanda narwo ruheruka kohereza yo imfashanyo, ari nako Misiri yemeje ko muri Gaza hagiye yo ikamyo 20 z'ubufasha.

Ku rundi hande, Israel yakoze ibitero bikomeye muri Syria ku kibuga cy'indege cya Damascus no muri Aleppo aho abantu babiri bahasize ubuzima. Ari nako Israel ikomeje guhererekanya ibisasu na Hezbollah yo muri Lebanon ku mupaka wayo n'iki gihugu. Kuri uyu wa Gatandatu, abarwanyi batandatu ba Hezbollah bakaba bararashwe.

Ingabo za Israel ADF zikomeje guhashya umutwe wa Hamas ari nako bagaba ibitero byo kwivuna Hezbollah muri Lebanon na Syria

Magingo aya, abantu 1,400 bamaze gupfa muri Israel, ari nako abantu 200 bafashwe bugwate na Hamas, mu gihe abantu 4,300 bamaze gupfa muri Palestine abandi 13,500 bakomeretse nkuko CNBC ibyandika.

U Burusiya bwakoze ibitero bikomeye muri Kharkiv

Mu gihe Israel ikomeje guhangana n'umutwe wa Hamas, intambara ya Ukraine n'u Burusiya nayo irarimbanyije aho bageze ku munsi wa 606, aho ingabo z'u Burusiya zakoze igitero cya karahabutaka mu mugi wa Kharkiv. Oleh Syniehubov Guverineri wo muri uyu mugi, yavuze ko abantu 16 bakomeretse cyane abandi benshi bajyanwa mu bitaro.

U Burusiya bwagushije imvura y'ibisasu ku mugi wa Kharkiv

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky akaba yemeza ko ibitero by'u Burusiya biri kwibasira abasivire. Ni mu gihe Natalia Humeniuk umuvugizi w'igisirikare cya Ukraine mu Majyepfo atangaza ko Abarusiya barashe misile 36 zikangiza byinshi ku munsi w'ejo.

Magingo aya ingabo za Ukraine zikaba zikomeje ibitero byiswe ibyo kwigaranzura u Burusiya, aho amezi arenga ane atambutse bitangiye ariko kugera magingo aya bikaba ntacyo birageraho. Ni mu gihe ibiganiro by'amahoro byananiranye.