Juno Kizigenza akomeje kwandika amateka

Juno Kizigenza akomeje kwandika amateka

 Sep 2, 2021 - 07:11

Juno kizigenza umaze igihe gito mu muziki nyarwanda yujuje ibihumbi 100 by’abamukurikira kuri Instagram ashimira abakomeje kumushyigikira.

Kuri uyu munsi nibwo Juno Kizigenza amaze kwanikira bagenzi be batangiranye umuziki yaba mu gutwara no guhatanira ibihembo ndetse no mu buryo bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Juno kizigenza umaze kuzuza ibihumbi 100 by’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram aba ahigitse mugenzi we Kenny Sol ufite ibihumbi 25 birengaho gato yanasanze mu muziki nubwo babarizwaga mu nzu imwe ifasha abahanzi ya Bruce Melodie yitwa Igitangaza Music Label nyuma bakaza gutandukana nayo. Kizigenza kandi yanikiriye umuraper basa nkaho batangiriye umuziki rimwe witwa Ish Kevin ugifite ibihumbi 55 nawe birengaho gato.

Juno Kizigenza afite igihembo cya The Choice Awards cy'umuhanzi mushya wa 2020

Kizigenza umaze igihe yifatiye ku gakanu umuziki nyarwanda , agakora ataruhuka kandi agakora imiziki myiza ntawashidikanya ko amaze kuba umwe mu bahanzi bahagaze neza kandi bakwiye guhatanira ibihembo nk’abandi bahanzi bafite amazina aruta irye.

Reba hano indirimbo ye iheruka

Umwanditsi: Danny Rurema