Madamu wa perezida yagaragaye yokereza abaturage ibigori:  Amafoto

Madamu wa perezida yagaragaye yokereza abaturage ibigori: Amafoto

 Jan 11, 2022 - 09:35

Madamu wa Perezida w’u Burundi,Angeline Ndayishimiye yagaragaye mu mafoto ari kokereza ibigori umushyitsi wamugendereye aho yemeje ko yarimo kwiyibutsa ibyahise.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga,Madamu Ndayishimiye yashyize hanze amafoto n’ubutumwa ari kokereza ibigori umushyitsi w’umuzungu wari wamusuye.

Abinyujije kuri Facebook yagize ati “Ubuzima,cyane cyane ibikorwa byacu byinshi, bidutera kwibagirwa ibinezeza by’ingenzi kandi byoroshye mu buzima bwa buri munsi. Nishimiye gusangira akanya k’ubushuti n’umushyitsi wanjye washimye cyane uko Abarundi bakira abashyitsi”.

Madamu Ndayishimiye akunze kugaragara mu bikorwa byo gusabana n’abaturage yaba gusangira nabo,kubahahira n’ibindi

Muri Gashyantare2020, Madame Ndayishimiye yashinze umuryango ufasha mu iterambere ry’abagore, uburezi, n’ubuzima, witwa Bonne Action B.A Umugiraneza Foundation.

Madamu Ndayishimiye yagiye afasha ababaye yaba mu bitaro n’abakeneye ubufasha butandukanye.