Sam Asghari wambitse impeta uyu muhanzi asanzwe akina filimi. Britney ufite Grammy wamamaye abikesha kuririmba Pop music kuva mu 1990 yamaze kwitandukanya na Instagram ariko kuri Twitter aracyayikoresha. Instagram ye yavuyeho ku wa kabiri ariko asobanura ko ari iby’igihe gito nava mu kiruhuko azagaruka yongere ayikoreshe.

Britney Spears yasibye instagam ye yagiyeho kuva mu 2008
Yanditse ati:”Ntimugire ikibazo, mfashe akaruhuko gato nitandukanya n’imbuga nkoranyambaga kugirango mererwe neza muri ibi bihe by’urukundo ariko nyuma nzagaruka”. Ubu butumwa yabunyijije kuri Twitter afite abamukurikira basaga miliyoni 55.5. Britney Spears amaze imyaka itanu akundanye n’uwo musore. Yamwambite impeta ya miliyoni $70 mu mafaranga y’u Rwanda ($70,000). CNN yanditse ko gusiba konte ye kuri Instagram zari inzozi za Briteney Spears.
