Ireherezo ryabo ryabaye irihe? Menya bamwe mu bahanzi nyarwanda banyuzwe manuma
Ireherezo ryabo ryabaye irihe? Menya bamwe mu bahanzi nyarwanda banyuzwe manuma

Ireherezo ryabo ryabaye irihe? Menya bamwe mu bahanzi nyarwanda banyuzwe manuma

 Jul 6, 2021 - 02:36

Benshi mu bahanzi baba baragize iminsi yo kwamamara bakabaho mu buzima buhenze burenze n’ubushobozi bwabo bitewe nuko baba bahora mu birori bikomeye, banyura mu bitangazamakuru buri munsi iyo badaciye akabando k’iminsi ngo bakabike kure usanga iherezo ry’umuziki wabo rirangwa no kwiyambaza inshuti n’abavandimwe ngo babagoboke mu bihe by’amajye. Byaba bimaze iki kugira ubwamamare bikarangira wisanze mu bukene, agahinda no kwiheba bikabije? iyi nkuru iragaruka kuri bamwe barimo na Faruku Dinho wiyemerera ko ari umwe mu batunze imodoka nziza yo mu bwoko bwa Benz yayiguze miliyoni 7 Frws none ubu akaba asigaye ari umukanishi. Kunyurwa manuma ni ukwishimira ibyo wagezeho ntushake guhatanira kugera ku birenzeho ahubwo ukishima nkugeze ku iherezo ry'urugamba warwanaga.

Uvuze ‘’Abakimaze group’’ wahita wibuka indirimbo ‘Ikigabo kigisambo (2009), Giraneza, mabukwe (2011), irinde kuba ikibazo, kutiga biragatsindwa n’izindi. Abari bagize iryo tsinda bari babiri: Dr Jaques watunganyanga indirimbo (song producer)na Faruku Dinho ugihari na nubu nubwo yahise afata umwanzuro wo kudakomeza gusaza imigeri ngo ashore mu muziki kuko yabonaga nta cyo azasarura ndetse we yemera ko igihe cyabo nta mikoro ahagije yabaga mu muziki. Faruku avuga ko bakoze umuziki utabamo ubushobozi. Ati:’’ibaze kuririmba bakaguhemba isabune, amasupani n’ibindi bikoresho’’.

Hari igihe ajya anyuzamo we n’undi yazanye muri ryo tsinda bagakora indirimbo gusa ntirenga umutaru. Ubu asigaye ari umukanishi w’ibinyabiziga ahitwa Tarinyota, Biryogo mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Mbere gato ya coronavirus yajyaga afata umwanya akanyarukira mu kabari kamamaye ko kwa Mutwe ahabaga hari itsinda ricuranga (live band) akabafasha gusubiramo zimwe mu ndirimbo yabaga yibuka. Faruku Dinho yigeze kugira amahirwe yo guhembwa ibihumbi 120 muri za 2003 avuye mu budage. Ubwo  bari bageze ku Kivu i Gisenyi yabonye amazi yanga gutaha yahavuye ya mafaranga ashize. Yari yayahawe n'abazungu bari babajyanye mu Budage ariko akiri muri Maison des jeunes. Ubwo bakoraga indirimbo ''Ikigabo Kigisambo'' yaguze imodoka ya Benz ya miliyoni 7 nubwo atamenye uko byagenze. 

Birashoboka ariko biragoye kuba yagaruka muri studio akagendera ku muvuduko w’abahanzi ba none dore ko bamaze kubibagiza ibihe byabo. D.J akimara gutabaruka, Faruku yahise yihuza na Harrus. Mu 2015 bamuritse umuzingo wabo wa mbere ''Isereri''. Faruku asobanura ko ibyo yasabwaga gukora mu muziki byose yarabikoze. Yatangiye muzika mu 1999 atangirira kuri Maison des jeunes aho yasubiragamo indirimbo z'abahanzi bo hanze.

Bamwe mu bahoze muri Tough Gangs batunzwe n’inshuti

Fireman aherutse kugobokwa n'inshuti

Uwimana Francis wamamaye nka Fireman (Godson, kibiriti) abakurikiye neza imibereho y’itsinda rya Tough Gangs bazi neza ko ari umwe mu bari abahanga mu miririmbire. Hari zimwe mu ndirimbo yumvikanamo ko abafana bose mu gihugu bari barayamanitse haba za Rusizi, Musanze, Rubavu n’ahandi. Icyokora mu bihe byabo barabikoze. Baririmbye mu bitaramo biciriritse n’ibihenze. Babayeho mu gihe bari bafite ubwamamare usibye ko batibukaga ko ibihe bibi bizaza bakagobokwa n’inshuti.

Mu minsi ishize yabuze amafaranga yo kwishyura inzu agobokwa n’abakusanyije inkunga. Mugenzi we Pfla hari amakuru avuga ko na we atorohewe ku buryo kubona ayo kujyana muri studio gukora indirimbo ari ihurizo rikomeye. Green P ubu ari I Dubai aho afite akazi katazwi ariko mu nzira zo gushaka aho amenera yerekeza muri Amerika ahatuye mukuru we The Ben. Ni ukuvuga ko muri aba bahanzi hasigaye Bulldog na Jay Polly bakigerageza nubwo ibihe byo kwigwizaho igikundiro bisa nk’ibiri kubayoyokana. Iki ni igice cya mbere cy’iyi nkuru tuzagenda turebera hamwe ahanzi nyarwanda bagerageje kwamamara mu bihe byabo ubu bakaba basigaye bafana abahanzi bagezweho kandi bakabaye ari abanyabigwi abinjira mu muziki bareberaho ndetse banabafata ukubokok bakabatinyura kwinjira muri studio. Mushobora kutwandikira mutubwira abahanzi mwifuza kumenya amaherezo y’inganzo yabo. Ubundi impano ntishira ahubwo igenda irushaho gukora no kongeramo udushya mu buhanzi. Iyo hajemo ubukene impano isigara nta kiyisunika bikarangira nyirayo yibuze!

Abahanzi bari kwinjira mu muziki bakwiriye kureba ibyabaye kubo bakuze bumva banareba mu mashusho noneho bakiga kurya bizigamira ntibiringire ubwamamare kuko burayoyoka ukajya wireba ukiyanga. Mu gihe hari icyo wakuye mu muziki gerageza gushora mu yindi mishinga izakugoboka mu bihe uzaba uteri gucuruza umuziki wawe. Kugura ibibanza, kugura amazu, gutangira ubucuruzi, no kwiga ishoramari runaka washyiramo ayo wasaruye mu muziki byazakurinda gusaza wanduranya kandi wari icyamamare. Bamwe mu bahanzi bakoze umuziki utaraba umwuga watunga uwukora babaga bagamije gutanga ubutumwa nubwo hari abaje kuwuhinduramo ubucuruzi bikabahira.

Umva hano indirimbo''Gira neza'' y'Abakimaze na Mani Martin, Tom Close, Riderman, na Kitoko