Niyemeje kunganira no kugira Inama: Alain Muku nyuma yo kugirwa umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Niyemeje kunganira no kugira Inama: Alain Muku nyuma yo kugirwa umuvugizi wungirije wa Guverinoma

 Dec 15, 2021 - 03:52

Umuhanzi akaba n’umushoramari mu muziki w’uRwanda Alain Bernard Mukuralinda uzwi nka Alain Muku wahoze ari Umushinjacyaha ku Rwego rw'Igihugu n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bukuru yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yemeje Alain Muku ku mwanya w’Umuvugizi wungurije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Alain Muku yavuzeko nyuma yo guhabwa uyu mwanya yahise yumva neza uburemere bw’inshingano yahawe n’icyizere yagiriwe na Perezida Paul Kagame.

Ati “Nahise numva uburemere bw’inshingano mpawe, bituma nzirikana cyane ku cyizere ngiriwe n’Umukuru w’Igihugu n’abamufasha kutuyobora.”

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Murekatete’ n’izindi, avuga ati "Icyizere nagiriwe kintegeka kutazatatira na rimwe Abanyarwanda muri izo nshingano kandi, nk’uwizera Imana nkayishimira, nkayibitura nyisaba kuzabimfashamo.”

Ku wa 7 Ukwakira 2021, Alain Muku yarahiriye kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka mu muhango wabereye ku Rukiko Rukuru i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe Alain Muku washinze inzu y’umuziki ifasha abahanzi mu bya muzika yise The Boss Papa, yavuze ko “yiyemeje kunganira no kugira inama abazamugana yubahiriza amategeko kandi inyungu zabo zigahora ari zo ziri imbere.”

Umuhanzi Alain Muku n’umuryango we baherutse kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze babarizwa mu Buholandi no muri Côte d'Ivoire ku mpamvu z’akazi.

Alain Mukuralinda azwi nk’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yabaye igihe kirekire Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Murekatete’, ‘Tsinda batsinde’, ‘Gloria’, ‘Musekeweya’ n’izindi.

Alain Muku kandi azwiho kuba yarafashije abahanzi nka Clarisse Karasira ndetse na Nsengiyumva Francis uzwi nka “Gisupusupu” ari nabyo byatumye yita inzu ye ifasha abahanzi “The Boss Papa”.

reba murekatete ya Alain Muku