Kanye west umaze igihe akoresha izina “Ye” ubu arashaka gushyira iri zina mu byangombwa bimuranga ntibibe ku mbuga nkoranyambaga gusa. Kanye West ntashaka ko agira izina ry‘idini cyangwa se iry’umuryango.
West yateguye ibi byangombwa ku itariki 11Kanama uyu mwaka nyamara zageze mu rukiko kuwa kabiri tariki 24 Kanama uyu mwaka nubwo Kanye yavuze ko byose yabitewe n’impamvu bwite. Amakuru dukesha ikinyamakuru USA Today yemeza ko ubu atari ubwo mbere Kanye West ashatse guhindura amazina ye nkaho mu mwaka wa 2018 abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko atakitwa Kanye West ahubwo yitwa “Ye”. Iri zina si akabyiniriro gashya kuri West kuko yatangiye ku ryiyita kuva mu mwaka wa 2012 ubwo yasohoraga indirimbo yitwa “Clique “ ari kumwe na Big Sean na Jay z , nyuma yo kwiyita iri zina bamwe mu bakurikirana umuziki bavuze ko ari kwiyemera no kwishyira hejuru ibi benshi bakunda kwita kwiyumva. Nyuma Kanye West ntiyatinze kubasubiza. Ati:“ Kanye West yaba ariki cyangwa arinde nta kwiyumva“.
Hari amakuru yemeza ko iri zina rifite aho rihuriye n’imyemerere ye bwite aho iri zina “ye” yaje kuryita album ye ya munani yasohoye mu 2018 “ nizera ko Ye ariryo jambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya kandi rivuga wowe “ Aha yari mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru. Yongeyeho ko “ ibyo bivuze ko ndi wowe , nkaba twebwe , tukaba twe ryavuye kuri Kanye bivuga umwe gusa bijya kuri Ye , numva ari nk’indorerwamo itwereka ibyiza byacu , ibibi byacu ndetse n’igihe byaducanze , muri make itwereka byose , iyi album ni indorerwamo itwereka abo turi bo". Imbuga nkoranyambaga ze zaba Twitter na Instagram yashyizeho iri zina. Uyu muhanzi asangiye izina West n’abana be uko ari bane aribo North West , Saint West , Chicago West na Psalm West babiri yababyaranye na Kim Kardashian West utarigeze ahindura izina rye nyuma yo gusaba gatanya mu kwa kabiri.
Kanye West uri kwitegura gusohora album ye ya cumi yitwa Donda yayitiriye nyina witwaga Donda West wapfuye mu 2007 nyuma yo kubagwa ntarokoke. Mu 2019 Kanye West yasohoye album yise”Jesus is King” yegukanye igihembo cya Grammy nk’umuzingo w’ibihe byose (best contemporary Christian album).
Umwanditsi: Danny Rurema
