Hari ku munsi wa 7 wa shampiyona y’abongereza (Premier League) yari yakomeje aho amakipe Liverpool na Manchester City zari zirimo zesuranira Anfield.
Ni umukino watangiranye amayeri menshi ku mpande zombi aho wabonagako Ikipe zombi zinganya ibijyanye no gushakisha igitego mu gice cya mbere. Igice cya mbere cyarangiye nta gitego kibonetse muri uyu mukino gusa Man City yari yagerageje kwiharira umupira kurusha Liverpool yari iri murugo.
Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Liverpool yashakaga igitego ariko Man City ikomeza kugarira neza.
Manchester City kugarira ntibyakomeje kuyihira kuko ku munota wa 59 Liverpool yababonyemo igitego cyatsinzwe na Sadio Mané ku mupira yahawe na M.Salah afungura amazamu.
Kubona igitego kwa Liverpool byatumye Pep Guardiola n’abasore be bakanguka bashaka igitego cyo kwishyura batangira kwiharira umupira byaje gutuma yishyura igitego bari batsinzwe. Ni igitego cyatsinzwe na Phil Foden ku munota wa 69 yahawe na Kevin De Bruyne.
Umukino wahise usubira ibubisi amakipe yombi atangira gukora ibishoboka byose kugirango arebe ko yabona igitego cy’intsinzi n’ubwo bitari byoroshye ku mpande zombi.
Liverpool yatangiye gusatira cyane ngo irebeko yabona igitego cy’intsinzi nk’ikipe yari iri mu rugo. Ntibyayigoye cyane ku munota wa 76. Mohamed Salah yahawe na Curtis Jones yaje gutsinda igitego cya 2 cya Liverpool.
Abantu batangira gutekereza ko umukino ugiye kurangira utyo. Ntibyafashe umwanya munini kuko abasore ba Man City bakomeje kwihagararaho bakomeza gusatira byaje gutuma Kevin de Bryne ku munota wa 81 yaje gutsinda igitego cyo kwishyura banganya 2-2.
Umukino wakomeje kugorana kuko abatoza bombi bakoze ibyashobokaga ngo babone amanota atatu gusa byari bigoye kuri buri ruhande ariko birangira banganyije umukino 2-2.
Liverpool yasimbuje ku munota wa 68 aho Diogo Jota yatanze umwanya kuri Roberto Firmino naho
James Milner ku munota wa 78 yatanze umwanya kuri Joe Gomez
Manchester City yo yasimbuje inshuro imwe. Ku munota wa 66" Jack Grealish yatanze umwanya kuri Raheem Sterling.
ibindi byaranze uyu mukino
Ikipe zombi zateye imipira 3 yerekeza mu izamu
Liverpool yateye yerekeza hanze y’izamu 1 naho Man City itera 3
Liverpool yateye koroneli 3 naho Man City itera 4
Liverpool yakoze amakosa 10 naho Man City ikora 12
Liverpool yaraririye 2 naho Man City irarira 5
Amakarita y’imihondo yabaye 3 ku mpande Zombi
kwiharira umupira Liverpool 48% mu gihe Manchester city ari 52%.
