Umunyarwenya Nyaxo yatawe muri yombi-Video

Umunyarwenya Nyaxo yatawe muri yombi-Video

 Aug 22, 2022 - 08:27

Umunyarwenya Nyaxo uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Kanyabugande Olivier wamamaye nka Nyaxo mu mwuga w’urwenya, kuwa Kane tariki 18 Kanama 2022 nibwo yatawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi we ku bushake.

Amakuru avuga ko Nyaxo yakubise icupa n’inkoni yo mu mutwe umugabo w’imyaka 30 akamukomeretsa ubwo bari  muri restaurant iherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Rugarama, umudugudu wa Rusisiro.

Kuri ubu, umunyarwenya Nyaxo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Kanama 2022.

Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw mu gihe uregwa ahamwe n'icyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwagize icyo ruvuga kuri iki kirego Nyaxo aregwa

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yagize ati "Uru rwego ruributsa abaturarwanda bose ko rutazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yitwaje icyo aricyo cyangwa umwuga akora, ndibutsa ko iki ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko".

Kurikira uko byagenze

Nyaxo ni umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)