Mu kiganiro kihariye na Uwimana Jean Paul, umushoramari mu rugandarw’imyidagaduro washinze Country Records na Country fm ikorera I Rusizi na Intore Tuyisenge ukuriye Urugaga rwa muzika hari icyo basanga Leta ikwiriye gukora mu guteza imbere muzika nyarwanda, sinema, ubusizi n’ubugeni.
Tuyisenge Intore ukuriye Urugaga rwa muzika ni umuhanzi uzwi mu kuririmba indirimbo z’icengezamatwara rya gahunda za Leta. Azwi mu ndirimbo nka: Unkumbuje u Rwanda, Rwanda Yacu gihugu cyatubyaye na Nyaruguru aherutse gusohora ku itariki 3 Nyakanga 2022. Nta karere atahimbiye indirimbo ndetse buri gahunda ya Leta iba ikenewe gucengezwa mu banyarwanda ayihimbaho indirimbo. Mubaza icyo abona cyo kwishimira mu myaka 28 yagize ati:”Muri iyi myaka 28 twizihizaho kwibohora turishimira ko umuziki nyarwanda utangiye kuzamuka, nubwo hari ibitagenda neza ariko hari nibyagezweho bitari bike. Ntibyari byoroshye kuko igihugu cyabanje kubaka bimwe mu byihutirwaga cyane kurusha ibindi birimo:Amavuriro, amashuri, ibikorwaremezo, Kuzamura imibereho y'abanyarwanda”.
Uyu muyobozi yakomeje agaragaza ko hari ibyo kwishimira”Icyo dukwiye kwishimira nk'abahanzi ni uko ubu ubuhanzi aribwo buhanzwe amaso mu kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu kuko ubuhanzi busigaye nabwo bufatwa nk'izindi nganda(inganda ndangamuco).
Ikindi havuguruwe itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge
Nyuma y'igihe kirekire abahanzi by'umwihariko abanyamuziki bishyiriyeho amahuriro yabo n'Urugaga hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga ngo biteze imbere ndetse banateze imbere umuziki nyarwanda ugere ku rwego mpuzamahanga”.
Hari icyo yasanze abahanzi basabwa
Ati:”Icyo dusabwa nk'abahanzi ni ukunoza ibyo dukora. Abahanzi ntibacike intege kubera amateka y'uko umuhanzi yafatwaga cyangwa se ibihangano bye! Turishimira ko hari ubushake bwa Politike mu guteza imbere abahanzi n'ibihangano byabo”.
Mu mboni z’umushoramari Nduwimana Jean Paul “Noopja” igikwiriye gukorwa na Leta mu bihe turi kuganamo
Yatangije inzu itunganya indirimbo yamamaye nka Country Records ikoreramo producer Element na Koze. Ni nyiri Country fm ikorera I Rusizi. Mu kiganiro kigufi nagiranye nawe hari ibyo yambwiye yishimira mu myaka 28 ishize (1994-20200) ndetse n’ibikwiriye gutekerezwaho mu yindi myaka 28 iri imbere (2050). Kuri ubu ari ku mugabane w’u Burayi aho yagiye mu bikorwa bitandukanye.
Yatangiye ambwirako:” Imyaka 28 nyibona nka rugari (Go Ahead) Leta yaduhaye yo gukomeza kugira icyizere ko n’ibindi twifuza mu muziki bizashoboka kuko ingero z’ibyashobotse ni umurava (motivation) nziza. Igihugu cyafunguriye buri wese inzira; reka abahanzi dukomeze turote ibifatika. Umuziki nyarwanda warenze imbibi utuma n’igihugu cyacu kirushaho kumenyekana. Byumwihariko nishimira uruhare nagize mu ntambwe twishimira binyuze Muri Country Records, Element Eleeeh, KOZZE, Country FM 105.7 n’ibindi ntarondoye tucyubaka gahoro gahoro.
Uyu mushoramari avugako:” Hari byinshi byo kwishimira! Ikoranabuhanga igihugu cyateje imbere (internet n’ibindi) byatumye abari mu ruganda rw’imyidagaduro “creative industry” babifitiye inyota biga, bakora ubushakashatsi (research). Umuziki w’u Rwanda warakunzwe cyane, abahanzi bashya barigaragaza, Leta yubaka ibikorwaremezo (infrastructures) nka za Bk Arena, … natwe nk’abahanzi twanze kubiharira Leta gusa dukora ibishoboka ngo tugaragaze umusanzu wacu (contribution)yacu; niho havuye ku kuba studio nka Country Records zisigaye zikora imiziki ihuruza amahanga”.
None hasigaye akahe kazi?
Avugako:”Ibikibura ni byinshi gusa ibyo twagezeho nibyo bikomeye cyane! Harabura ibijyanye n’abashoramari (investors), ingengo y’imari yo gushyigikira uruganda rw’imyidagaduro (budget of creative industry) ifasha abahanzi bafite imishinga myiza (nice plans) gushyira mu bikorwa ibyo bateganya.
Ibibura navuga ko ari:
Gushyiraho nk’ikigega cyorohereza abahanzi kubona igishoro (Capital) ingendo shuri mu bihugu umuziki wateyemo imbere, imikoranire myiza hagati y’abahanzi n’inzego za Leta ( minisiteri ifite ubuhanzi cyangwa imyidagaduro mu nshingano ikeneye kutibanda gusa muri sport) , abikorera ( gushora imari mu muziki ),
Ikindi kubura ni ukureba uko ibyishimo abahanzi baha abakunda umuziki byahindukira bigasubira ku bahanzi nyarwanda mu buryo bw'amikoro yabafasha gukomeza gukora ibihangano bishya.
Hakenewe uburyo butuma umuntu wumvishe indirimbo nyarwanda atanga nawe amafaranga yo gushyigikira umuhanzi; ni nka platform ikora neza ku banyarwanda cyangwa abandi bakenera kumva muzika Nyarwanda.
Mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 nta ruganda rwa sinema nyarwanda rwari ruhari rufatika. Abanyarwanda barebaga filimi zo hanze.
Nyuma ya genocide habayeho kwisuganya batangira bakina izerekana uko jenoside yakozwe. Mu 2003 nibwo H.E (Perezida Kagame) yabwiye urubyiruko kwishakamo ibisubizo bareba uko babyaza umusaruro impano bafite.
Nibwo ba Kanyombwa batangiye gukina comedy. Ubu comedy, filim bitunze ababikora (Aliah Cool ageze aho akina filimi izaca kuri Netflix). Hajeho inzu zerekana filimi (screening).
Reba indirimbo
Reba indirimbo yakorewe muri Country Records
