Muri iki Cyumweru, nibwo ikigo OpenAI cyakoze "aplication" cyise "ChatGPT" igakoreshwa muri telefone no muri mudasobwa igakoresha ubwenge buhimbano cyakoze amavugurura y'ingenzi muri iyi application.
Ubundi mubusanzwe, iyo umuntu yasabaga amakuru ChatGPT, yifashishaga amakuru yabitse mbere ya Nzeri 2021. Izi mpinduka zisobanuye ko abantu bakoresha iyi application bishyura, bazajya bayibaza ibibazo ku bintu bigezweho bakabona amakuru ya nyayo.
Ubu buryo kandi, mu minsi iri imbere buzafungurirwa abakoresha iri koranabuhanga bose. Iki kigo kandi cyatangaje ko kigiye kuzajya gifasha abantu ku buryo bazajya bayihereza ijwi, nayo ikabasubiza bakagirana ikiganiro.
Ubusanzwe ChartGPT bikaba bivuze "Chat Generative Pre-trained Transformer" aho yatangiye gukoreshwa ku wa 30 Ugushyingo 2022 muri San Francisco muri Amerika. Ikaba yarakozwe igamije gutanga amakuru no gusubiza bimwe mu bibazo byoroshye abantu bashobora kuyibaza.

Bikaba bigaragazwa ko muri Kamena 2023, iyi ChatGPT yakoreshwaga n'abarenga miliyoni ijana ku isi, ndetse igasurwa n'abarenga miliyari 1.6. Nubwo bimeze gutya ariko, bimwe mu bihugu nka: Eritrea, Eswatin, Chad, Central Africa, ntibyemera ikoreshwa ryayo.
Ku rundi ruhande, hari ibindi biyemera birimo: USA, Brazil, Japan, India, Zambia,Uruguay n'ibindi. Nubwo ibi ari byo bihugu byarangije kwemera cyangwa guhakana ikoreshwa ryayo, ariko kandi hari n'ibindi bihugu byinumiye kuri iyi ngingo ariko bikaba biyikoresha.
