Mu nama y'akanama gashinzwe amahoro n'umutekano ku Isi mu muryango w'Abibumbye (UN), Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri uyu muryango Georges Nzongola-Ntalaja, yatangaje amagambo akomeye ku Rwanda hamwe n'umutwe wa M23.
Ambasaderi Georges Nzongola-Ntalaja mu ijambo rye akaba yongeye kuzamura ibirego Congo imaze igihe ishyira ku Rwanda, arugaragaza nka nyirabayazana w'ibibazo byugarije RDC.
Nubwo Ambasaderi yongeye gushinja u Rwanda ibi birego, ariko u Rwanda narwo rushinja Congo Kinshasa gukorana no gukingira ikibaba umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi wa Congo Kinshasa mu Muryango w'Abibumbye Georges Nzongola-Ntalaja
Ikindi kandi yakomoje ku biganiro RDC imaze igihe isabwa kugirana na M23, avuga ko batazigera baganira na wo kuko ku Isi yose nta gihugu na kimwe kigeze kiganira n’umutwe w’iterabwoba.
Kuri iyi mpamvu, Ambasaderi Georges yagize ati " U Rwanda ntirurigera ruganira n’aba-FDLR, none ni kuki twebwe batubwira ngo tuganire na M23? Mbisubiyemo, ntituzigera tuganira na M23."
Mu gihe Congo ivuga ibi, umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko niba nta biganiro bya Politiki DRC izagirana na wo; na wo utarebwa n’ibyo kurambika intwaro ndetse no gusubira mu buzima busanzwe Congo ivuga.
