Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida William Ruto i Kigali ku munsi wa mbere

Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida William Ruto i Kigali ku munsi wa mbere

 Apr 5, 2023 - 04:55

Perezida wa Kenya William Ruto ari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali mu Rwanda aho azamara iminsi ibiri aganira na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Uruzinduko rwa Perezida William Ruto, rukaba rwaratangiye kuri uyu wa 04 Mata 2023, ubwo yageraga ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Ubwo Perezida Ruto yageraga ku kibuga cy'indege, akaba yarakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta, nyuma ahita yerekeza muri Village Urugwiro aho yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Ku bw'ibyo, Abakuru b'ibihugu baganiriye ku ngingo zinyuranye harimo: Ibibazo bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere, umubano hagati y’u Rwanda na Kenya , ndetse basinyana n'amasezerano ari mu ngeri zinyuranye.

Perezida wa Kenya William Ruto na mugenzi we Paul Kagame w'u Rwanda 

Ku ngingo y'umutekano, Abakuru b’ibihugu byombi bahurije ku kuba hari icyizere cy’uko ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RD-Congo kizabonerwa umuti, bijyanye n’intambwe igaragara imaze guterwa mu kugikemura.

Kuri iyi ngingo, ikizere bakaba bagishingira ku kuba imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 ikomeje kugenza make, ikindi kandi inyeshyamba zikaba zikomeje kuva mu bice zimaze igihe zigenzura.

Amasezerano u Rwanda na Kenya bashyizeho umukono 

Perezida Paul Kagame na William Ruto kandi bakaba basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zinyuranye hagati y’u Rwanda na Kenya.

Ku bw'ibyo amwe mu masezerano abakuru b'ibihugu bashyizeho umukono harimo: Uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, amahugurwa mu bya dipolomasi, ikoranabuhanga, ubuzima, amasezerano ajyanye n’urubyiruko ndetse n’ayo guteza imbere amakoperative.

Kuri iyi mpamvu, Perezida Kagame akaba yavuze ko yizeye ko amasezerano mashya ibihugu byombi byasinyanye bizatuma imikoranire yiyongera ndetse ko azashimangira umubano ukomeye ibihugu byombi bimaze igihe byarubatse.

Tugarutse gato kuri Perezida William Ruto, akaba yanasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w' 1994 ruherereye i Kigali ku Gisozi.

Ikindi kandi Perezida Kagame akaba yagiye kwakirira mugenzi we muri Kigali Convention Center mu masaha y'umugoroba.

Muri rusange uruzinduko rwa Perezida wa Kenya William Ruto, rukaba rurasozwa none ku wa 5 Mata 2023, ndetse uru rukaba ari uruzinduko rwa mbere Perezida Ruto agiriye i Kigali kuva yatorwa muri Nzeri 2022.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)