Amakimbirane ya Papa Cyangwe na Bushali ari kugana ku iherezo-Video

Amakimbirane ya Papa Cyangwe na Bushali ari kugana ku iherezo-Video

 Jun 29, 2021 - 03:42

Mu minsi ishize Papa Cyangwe yagiye yumvikana yikoma Bushali kugeza no kuba yaravuze ko adashobora kumva ibihangano bye. Bushali na we ntiyari iminwa yakunze kugaragaza aho aherereye akanenga imiririmbire ya Papa Cyangwe ndetse akavuga ko nta muziki ashoboye ari ukuvuga amagambo gusa.

Mu gihe Papa Cyangwe ari kumenyekanisha indirimbo ye nshya ‘’Nzonze’’ na Olegue w’I Burundi yongeye kuvuga ko ibibazo yari afitanye na Bushali biri kugenda bishira ku buryo asigaye yumva n’indirimbo ze. Ati:’’mu minsi ishize nari mfitanye na Bushali ibibazo byararangiye’’ Yakomeje avuga ko mu minsi ishize bari babanye nabi kandi ntiyari gufata umwanya ngo yumve indirimbo ze. Ati:’’Ntibyari bivuze ko indirimbo ze zibishye ariko ntitwari tumeranye nabi kandi sinashakaga kumwumva’’.

Papa Cyangwe guterana amagambo n’abahanzi byamukururiye abanzi

Papa Cyangwe yakunze gushyamirana n’abaraperi bagenzi be barimo SKY2, Pfla na Bushali. Avuga ko hari abantu bamwanze kubera ayo matiku ariko ubu agiye guhindura umuvuno wo kumenyekanisha ibihangano bye dore byose yabaga abikora agamije ko indirimbo ze abantu bazitaho. Ati:’’Hari abanyangiye ko navuze nabi Bushali, ko navuze nabi Pfla urumva nkaca ahantu nifitiye ubwoba rero bigomba kurangira’’.

Reba hano ikiganiro twagiranye wumve uburyo agiye guhindura umuvuno