Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ari gusubiramo ibizami bisoza amashuri yisumbuye

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ari gusubiramo ibizami bisoza amashuri yisumbuye

 Jul 22, 2021 - 10:43

Nishimwe Naomie wabaye nyampinga w’u Rwanda 2020. Ari gukora ibizamini (Candidat librer) muri Groupe scolaire Kivugiza.

Miss Nishimwe Naomie akimara kwambikwa ikamba hagasohoka amanota yabonye 13/73 impaka zaravutse ku mbugankoranyambaga bamwe bati:’’ni gute umuntu ugira ariye manota ahagararira abandi bari?’’. Abaharanira iterambere ry’umukobwa bo bavugaga ko afite ibyo ashoboye kandi Imana itanga impano izatunga nyirayo dore ko ubumenyi bwo mu ishuri budakwiriye gupimirwaho mu guhirwa muri ubu buzima.

Uyu munsi Nishimwe Naomie yatangiye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu cyiciro cya kabiri (Advanced level). Ari gukorera muri Groupe scolaire Kivugiza. Iri shuri riri mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kivugiza. Yatwaye ikamba ahagarariye umujyi wa Kigali. Yari afite umushinga wo kurwanya indwara y’agahinda gakabije. Yize imibare, ubukungu n'ubumenyi bw'isi (MEG) mu kigo kitwa Glory Secondary School.