Byinshi wamenya ku munsi w'Irayidi

Byinshi wamenya ku munsi w'Irayidi

 Apr 21, 2023 - 10:52

Sobanukirwa uko biba byifashe mu miryango y'Aba- Islam hirya no hino mu Isi ku munsi w'Irayidi.

Ukwezi kw'igisibo kuba Islam bose mu Isi, cyangwa se ukwezi kwa Ramadhan, kuba ari igihe Aba- Islam bamara basenga kandi bigomwa.

Muri uku kwezi bakaba bakurangiza bigomwa, bagafasha abakene, ndetse bagakora n'ibindi bikorwa binyuranye byo kwiyunga n'Imana.

Uku kwezi kw'igisibo, gusozwa iyo habayeho imboneko y'ukwezi. Kuri uwo munsi Aba- Islam bose mu isi barishima cyane ndetse bagakora n'ibirori.

Uwo munsi ukwezi kwabonekeyeho bakoraho ibirori, bakaba bawita "Eid al-Fitr" mu Rwanda dukunda kuvuga "Irayidi"

Ni gute Aba- Islam bizihiza Irayidi hirya no hino mu Isi?

Mu muco w'Aba-Islam, Irayidi yizihizwa mu minsi itatu. Kuri iyi minsi bikaba biba ari ikiruhuko hose mu gihugu.

Gusa kuri iyi ngingo buri gihugu gihitamo uko kizihiza uyu munsi, ariko ibihugu bya kisilamu iyi minsi itatu irubahirizwa.

Uyu munsi utangirwa n'isengesho, aho abayoboke bose bateranira ahantu hagari, aho nk'ibisanzwe bavuga isengesho ryo guha Imana icyubahiro bagira bati "Allahu Akbar” bivuze ngo 'Imana ni nziza'.

Ikindi kandi bikaba ari umuco ko mbere yo kujya gusenga babanza kurya ibintu biryoshye urugero nk'imbuto, amata n'ibindi.

Kuri uyu munsi Aba-Islam bajya gusura inshuti, abaturanyi ndetse bagasangira ibibwa n'ibinyobwa bitewe n'umuco w'igihugu. Mu bihugu bimwe, imiryango ijya gusengera ababa baratabarutse.

Dore uko biba byifashe ku munsi w'Irayidi 

Mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati ari nayo nkomo y'idini rya Islam mu 5071 hamwe n'intumwa yayo Mohammad, bakunze gutegura imigati irimo n'isukari ndetse n'ibindi binyuranye kuri uyu munsi.

Mu bihugu byo mu majyaruguru y'Afurika nko muri Morocco bakaba bakunze guteka inyama z'inkoko, ibi bikaba ari kimwe no mu Rwanda aho inyama n'umuceri aribyo byiganza cyane.

Ikindi kandi kuri uyu munsi abana bose bahabwa impano ndetse bakagurirwa n'imyenda mishya.

Mu bihugu byinshi byo mu isi bakaba bakunze gutaka imigi kuri uyu munsi, aho baba bifurizanya umunsi mwiza bagira bati “Eid Mubarak”cyangwa Eid sa’id” uretse ko ibi bishingira ku rurimi rw'igihugu.