Afghanistan: Perezida yahunze naho imijyi icyenda ifatwa n’Abataliban

Afghanistan: Perezida yahunze naho imijyi icyenda ifatwa n’Abataliban

 Aug 12, 2021 - 03:22

Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahungiye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mazar-i-Sharif, ndetse na Minisitiri w’Ingabo, General Wali Mohammad Ahmadzai avanwa mu nshingano ze ahita asimburwa. Minisitiri w’imari yeguye ahita ahunga igihugu

Kuva ku wa Gatanu tariki  bamaze gufata imijyi icyenda irimo Faizabad, Farah, Pul-e-Khumri, Sar-e-Pul, Sheberghan, Aybak, Kunduz, Taluqan na Zaranj.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Kanama 2021, Minisitiri w’Imari w’Agateganyo, Khalid Payenda, yahise yegura ku mirimo ye ndetse ahunga igihugu nyuma y’uko uyu Mutwe w’Aba-Taliban ukomeje gukaza umurego. Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahungiye mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mazar-i-Sharif, ndetse na Minisitiri w’Ingabo, General Wali Mohammad Ahmadzai avanwa mu nshingano ze ahita asimburwa. Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abaturage barenga 1000 bamaze kwicwa mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi imirwano iracyakomeje ndetse irimo gukaza umurego.