Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gicurasi, u Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye ku murwa mukuru wa Ukraine Kyiv hakoreshejwe dorone z'ubwiyahuzi ndetse n'izindi misile zirasirwa kure.
Vitaliy Klitschko Meya w'umugi wa Kyiv yatangaje ko ibyo bitero byahitanye umugabo umwe wari iruhande rwa sitasiyo ya peterori ndetse umugore umwe arakomereka.
Igisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere cyatangaje ko u Burusiya bwohereje dorone 52 z'ubwiyahuzi, aho batangaje ko 40 murizo zahanuwe zitararasa ku ntego.


Kyiv yagabweho ibitero bya dorone
Nubwo igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko cyahanuye dorone 40 zitaragera ku ntego, ariko BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko nta bugenzuzi bwihariye yakoze kubyo Kyiv yatangaje.
Amakuru kandi akomeza atangaza ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ibice bigera kuri 12 bya Ukraine byagabweho ibitero bikomeye.
Biratangazwa ko mu gace ka Volyn mu majyaruguru y'igihugu ndetse no mu mugi wa Dnipropetrovsk uhereye mu majyepfo, biri mu bice byibasiwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.
Meya Klitschko akaba yatangaje ko basabye abaturage bose kuguma mu mazu yo hasi ngo kuko hari icyikango cy'ibindi bitero bya dorone.


Dorone 52 zongeye gushyira hasi umurwa mukuru wa Ukraine Kyiv
Akaba yakomeje avuga ko inzu ebyiri nini zangiritse mu bice bitandukanye bya Kyiv.
Ibi bitero bibaye mu gihe Abanya-Ukraine biteguraga kwizihiza imyaka 1500 uyu mugi wa Kyiv ushinzwe.
Ikindi kandi ibi bitero bikaba byakozwe mu gihe ku wa 26 Gicurasi Umujyanama mu by'umutekano i Kyiv Oleksiy Danilov yari yatangaje ko biteguye gutangiza ibitero byo kwigaranzura u Burusiya.
