Simon Bikindi yari umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka ya 1980 na 1990,kubera indirimbo ze zanyuraga kuri Radiyo Rwanda, cyane cyane mu gihe cy’intambara yo kubohora igihugu.
Yavukiye i Rwerere mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, agace kamwe n’aho Perezida Juvénal Habyarimana n’abari bakomeye mu ishyaka rya MRND bakomokaga. Uretse ubuhanzi, yari n’umukozi wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo, akaba n’umunyamuryango wa MRND.
Bikindi yari azwi nk’umuhanzi w’indirimbo zifite amagambo azimije kandi y’urwango, zivanze indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa, akavanga uburyo bwa rap n’injyana gakondo.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zimwe mu ndirimbo za Bikindi zakoreshwaga na radiyo RTLM mu gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza ubwicanyi.
Nubwo yavuye mu gihugu mbere gato y’uko Jenoside itangira, yaje kugaruka muri Kamena 1994. Nk’uko byemejwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yafatanyaga n’Interahamwe ndetse anashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Urukiko rwemeje ko muri Kamena 1994, Bikindi yakoresheje imodoka y’Interahamwe ifite indangururamajwi, akavuga amagambo asaba Abahutu “kurandura Abatutsi bose,” abo yitaga “inzoka.”
Bikindi yatawe muri yombi ku wa 12 Nyakanga 2001 i Leiden mu Buholandi, aza koherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yahimbye, yaririmbye ndetse anasakaza indirimbo zashishikarizaga Abahutu kwica Abatusti,ndetse zikanashinja Abatutsi kubashyira mu bucakara.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere ya Jenoside, Bikindi yajyaga aganira ku magambo y’indirimbo ze n’abayobozi barimo Perezida Habyarimana na Minisitiri Callixte Nzabonimana mbere yo kuzisohora ngo zicurangwe kuri RTLM.
Mu Ukuboza 2008, ICTR yakatiye Bikindi igifungo cy’imyaka 15, imuhamya icyaha cyo gushishikariza Jenoside mu ruhame.
Icyo gihano cyashingiye ku magambo yavuze mu ruhame muri Kamena 1994, aho yasabye Abahutu kwica Abatutsi.
Simon Bikindi yapfuye ku wa 15 Ukuboza 2018, apfira mu gihugu cya Benin.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
