Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, Rickman yavuze ko Grenade ari umwe mu bahanzi bafite imyitwarire idahwitse kurusha abandi, ashingiye ku gihe kinini bamaze bakorana.
Rickman yasobanuye ko ibyo avuga atari amagambo yumvise ku bandi, ahubwo ko abishingira ku byo yabonye ku giti cye, cyane cyane mu gihe bakoranaga ku ndirimbo yabo 'Kusimuka'.
Yagize ati: “Njye mbona nta myitwarire myiza agira kuko twabanye. Ibyo mvuga mbikuye ku byo nibonye.”
Rickman yakomeje ashinja Grenade gushaka kwiyerekana nk’umuhanzi ukomeye kurusha abandi, akoresheje uburyo bwo gutesha agaciro bagenzi be.
Yavuze ko iyo myitwarire ari imwe mu mpamvu zituma atamwiyegereza cyangwa ngo yifuze kongera gukorana na we ukundi.
Byatumye Rickman asobanura impamvu y’umukino w’iteramakofe wigeze kuvugwa cyane hagati yabo, avuga ko utari uwo kwishimisha gusa, ahubwo wari unafite indi ntego yo gukuraho agapingane hagati y’abo, yemeza ko by'umwihariko yari afite intego yo kumwigisha isomo.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
