Abinyujije kuri Instagram ye, Queen Cha yatangaje ko afite gahunda yo kongera kuririmba nyuma y'igihe kinini atumvikana mu muziki cyangwa se no mu bindi bikorwa bifite aho bihuriye nawo nk'ibitaramo.
Icyakora nubwo yavuze ko hari gahunda yo kugaruka, ntiyigeze atangaza byinshi ku bijyanye n'igihe azongera kuririmbira.
Queen Cha ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane kuva mu myaka yo hambere, ndetse kugeza n'ubu abakunzi be ntibahwema kumwereka ko bakimukeye mu muziki.
Kuva uyu muhanzikazi yava muri Label ya THE MANE mu 2021, umuziki we watangiye kugenda biguruntege.
Mu 2022 nibwo uyu muhanzikazi yaje kuburirwa irengero, gusa byaje kumenyekana ko yerekeje i Burayi ndetse nawe yatangiye kujya abigaragaza binyuze mu mafoto yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze.
Hari abaketse ko agiye gushyira hanze indirimbo na Niyo Bosco....
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo uyu muhanzikazi yanyuze ku mbuga nkoranyambaga ze ashyira hanze amashusho ari kumwe n'umuhanzi Niyo Bosco bari muri studio, bituma abantu bakeka ko baba bagiye gukorana indirimbo.
Icyakora Queen Cha yabishyizeho umucyo avuga ko nta ndirimbo bari gukorana, ahubwo ayo mashusho ni ayo bafashe kera.
Ati "Ntabwo aribyo. Ariya mashusho ni aya kera. Narindi gukora indi ndirimbo."
Yakomeje amara impungenge abibaza niba azashaka umugabo, ashimangira ko azamushaka.
Queen Cha aheruka gushyira hanze indirimbo nshya mu myaka ine ishize, aho yashyize hanze iyitwa 'Feel Me' yagiye hanze tariki 31 Kanama 2021.

