Umunyamakuru Philemon Burgin yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi

Umunyamakuru Philemon Burgin yatangiye urugendo rwo gufasha abahanzi

 Mar 28, 2026 - 10:57

Gisubizo Philemon Burgin usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Isango Star, yinjiye mu rugendo rwo gufasha abahanzi kuzamura impano zabo binyuze mu nzu isanzwe itunganya umuziki ya B&G Records.

Philemon yahamirije The Choice Live ko ubu yatangiye gufasha umwana w'umukobwa witwa Lina Starz, nyuma yo kubona ko afite impano idasanzwe ikwiye gushyigikirwa.

Ni impano yamubonyemo bahuriye mu marushanwa yari yateguwe na Isango Star, abona ari umwana w'umuhanga bituma amwemerera kumukorera indirimbo imwe, gusa nyuma biza kurangira biyemeje kumusinyisha muri B&G Records.

Ati "Nabonye ari umwana w'umuhanga mu kuririmba, mu kwandika indirimbo kandi neza, afite ijwi ryiza. 

"Twahuye ari mu marushanwa yari yateguwe na Isango Star aho nkorera, mwemerera ubufasha bwo kumukorera indirimbo imwe , ariko aje kuyikora twumva afite ubuhanga burenze ubwo namubonanye, njye n'itsinda dukorana duhitamo kumugumana kugira ngo tumufashe."

Yakomeje avuga ko binyuze muri 'B&G Records', bazamufasha kumutunganyiriza indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho ndetse n'ibindi byose umuhanzi akenera kugira ngo akore umuziki we neza.

Ku ikubitiro, uyu muhanzikazi yahise ashyira hanze indirimbo ye nshya ya mbere yise 'Come'.

Urukundo akunda umuziki rwatumye yiyemeza gufasha abahanzi

Philemon avuga ko yahoze yifuza gutanga umusanzu we mu guteza imbere umuziki nyarwanda kubera urukundo awukunda, aribyo byatumye yubaka iyi nzu itunganya umuziki ya B&G Records isanzwe ikoreramo umuhanga mu gutunganya umuziki umaze kubaka izina mu Rwanda uzwi ku izina rya 'Yeweeeh'.

Nyuma nibwo yatangiye kumva ko akwiye no gutangira gufasha abahanzi bafite impano, ariko barabuze aho bahera ngo bazigaragaze bitewe n'ubushobozi buke.

Ati "Natangiye numva umusanzu wanjye ari ukubaka inzu itunganya umuziki ariyo B&G Records, nyuma numva nkwiye no gutangira gufasha abahanzi kuko nibwo nahuye na benshi kandi bafite impano itangaje yo kuririmba kandi bamwe muri bo baba barabuze aho batangirira, bituma numva nagira umusanzu nshyira muri muzika nyarwanda."

B&G Records ni imwe mu nzu imaze kuba ubukombe mu gutunganya umuziki mu Rwanda, aho yakoreyemo abahanzi batandukanye barimo Papa Cyangwe, Uncle Austin, The Ben n'abandi.

Philemon Burgin yatangiye urugendo rushya rwo gufasha abahanzi

Philemon asanzwe ari umunyamakuru wa Radiyo Isango Star 

Umuhanzikazi Lina Starz yasinyishijwe muri 'B&G Records'

Umva indirimbo 'Come' ya Lina Starz