Minisitiri Utumatwishima yakebuye abanenze imyambarire ya Doja Cat

Minisitiri Utumatwishima yakebuye abanenze imyambarire ya Doja Cat

 Mar 18, 2026 - 13:07

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko imyambarire y'umuraperikazi Doja Cat mu gitaramo cya Move Afrika yaraye akoreye muri BK Arena, ntacyo itwaye, asaba ababinenze kuzamura imyumvire.

Mu ijoro ryakeye nibwo umuraperikazi, Doja Cat yaraye ataramiye i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo cya Move Afrika gitegurwa ku bufatanye na Global Citizen.

Abitabiriye iki gitaramo batashye birahira bavuga ko uyu muraperikazi ari umuntu udasanzwe ku rubyiniro, ndetse ibi byashimangiwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe wavuze ko ari cyo gitaramo cya kiza yitabiriye muri BK Arena.

Gusa nubwo abantu banyuzwe n'uburyo yabataramiye, ku rundi ruhande bamwe bagaragaje ko batishimiye uburyo yaserutse ku rubyiniro yambaye.

Ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko imyambarire ye idakwiye ku rubyiniro mu Rwanda, ni mu gihe ku rundi ruhande abandi bavuga ko kuba atari Umunyarwanda ntacyo bitwaye.

Mu gihe izi mpaka zikomeje, Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko imyambarire ye ntacyo itwaye kuko ku rubyiniro atari mu rusengero.

Ati "Tuzamure imyumvire. Ku rubyiniro umuhanzi akora ibijyanye n'ubuhanzi bwe. Ku rubyiniro si mu rusengero, si ku nteko y'umuco, si mu ishuri, si no mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo."

Minisitiri yakomeje avuga ko umwana adatorezwa umuco mu gitaramo cy'umuziki, ahubwo awutorezwa mu rugo, mu rusengero no ku ishuri, bityo ko iyo aje kureba umuhanzi aba agomba kuba afite imyumvire ko ibyo abona ari ubuhanzi nk'uko areba filime ntiyigane ibyo abonamo.

Icyakora n'ubwo Minisitiri yavuze atya, yarengejeho ubutumwa avuga ko 'undi uzabyigana atari Doja Cat, ntabwo aza yaratojwe."