Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wo kuri YouTube Korty EO, uyu muhanzi yavuze ko akiri muto yari inshuti cyane na Se umubyara, ariko ibintu biza guhinduka ubwo yamubwiraga ko ashaka kwinjira mu muziki.
Asake yasobanuye ko Se atigeze ashyigikira uwo mwanzuro, ahubwo ko yamusabye kuguma mu rugo no gukora ibindi bitari umuziki. Nubwo byari bimeze bityo ariko, we yahisemo gukurikira inzozi ze, afata icyemezo cyo kuva mu rugo ndetse anashwana n’umubyeyi we.
Yagize ati: “Njye na papa twari inshuti cyane nkiri muto. Ariko hari igihe nagezemo nshaka kuva mu rugo nkajya gukora umuziki, yarabyanze. Naje kugenda nubwo atabyemeye.”
Icyo cyemezo cyatumye umubano wabo uzamo agatotsi ndetse bimara n’igihe kirekire. Mu mwaka wa 2025, inkuru yabo yongeye kuvugwa cyane mu itangazamakuru ubwo Se wa Asake, Fatai Odunsi yashinjaga umuhungu we kumutererana no kutamwitaho.
Nyuma y’izo mpaka n’igitutu cy’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, byaje kurangira Asake na Se biyunze, aho uyu muhanzi yemeye ko agiye kongera kumwitaho no kumufasha mu mibereho ye nk’umubyeyi.
Nubwo urugendo rwe rwo kugera ku nzozi yari irimo imbogamizi zirimo no kutumvikana n’ababyeyi, uyu muhanzi avuga ko hari igihe ubwumvikane bushobora kongera kuboneka, cyane cyane iyo impande zombi zishyize imbere kumvikana no kubabarirana.
Asake aherutse kongera kwiyunga na Se
Asake yahishuye uko yigeze gushana na Se bapfa umuziki
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
