Uyu mukino uteganyijwe ku wa 14 Werurwe 2026, ukazabera kuri Municipal Stadium Berkane mu mujyi wa Berkane muri Morocco.
Ikipe ya Al Hilal Omdurman yageze muri Morocco kuri uyu wa Kane ikoresheje indege yihariye, icyemezo cyafashwe n’umutoza wayo Laurentiu Reghecampf kugira ngo abakinnyi babone umwanya uhagije wo kumenyera ikirere no kwitegura neza umukino.
Fofana yavuze ko nubwo RS Berkane ari ikipe ikomeye, bafite icyizere cyo kubona umusaruro mwiza.
Yagize ati:“Twiyemeje gushaka umusaruro mwiza muri uyu mukino ubanza, ni yo mpamvu twaje kare kugira ngo twitegure neza.”
Yongeyeho ko biteze umukino ukomeye cyane usaba amayeri menshi, avuga ko ikipe izitwara neza mu bwugarizi no mu busatirizi.
Al Hilal Omdurman yageze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo kuyobora itsinda C n’amanota 11, aho yatsinze imikino itatu, inganya ibiri, itsindwa umwe.
Ku rundi ruhande, RS Berkane yo yarangije ku mwanya wa kabiri mu itsinda A n’amanota 10, inyuma ya Pyramids FC.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 22 Werurwe 2026 ukazabera kuri Amahoro Stadium i Kigali.
Kugeza ubu, Al Hilal Omdurman iri gukina imikino yayo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda (Rwanda Premier League) kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje mu gihugu cya Sudan.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
