AFCON:Imirwano yaguyemo abantu babiri yahagaritse imyitozo ya Mali

AFCON:Imirwano yaguyemo abantu babiri yahagaritse imyitozo ya Mali

 Jan 12, 2022 - 13:05

Ubwo Mali yiteguraga umukino na Tunisia, yahagaritse imyitozo kubera urusaku rw'amasasu rwumvikanye hafi y'ikibuga.

Kuri uyu wa gatatu ikipe y'igihugu ya Mali yahagaritse imyitozo kubera amasasu yumvikanye mu mirwano yabereye hafi y'ikibuga cy'imyitozo gikoreshwa na Mali ndetse na Gambia.

Mali yarimo yitegura umukino wayihuje na Tunisia aho yatsinze igitego 1-0 mu mukino waranzwe n'udushya harimo n'uko umusifuzi Janny Sikazwe yawusoje utarangiye.

Amakuru ava mu binyamakuru byo muri Cameroon aravuga ko uku kurasana kwasize abantu babiri bitabye Imana naho abandi batanu bagakomerekera muri iyi mirwano yashyamiranyije ingabo za leta n'uruhande rw'abatavuga rumwe nayo.

Umujyi wa Limbe ni umwe mu mijyi yo muri Cameroon iri kuberamo imikino y'igikombe cya Afurika, akaba ari hafi ya Buea aho iri rasana ryabereye.

Usibye guhagarika imyitozo, nta kindi kibazo cyabaye kuri iyi kipe y'igihugu ya Mali ndetse umukino biteguraga wabahiriye kuko batahukanye intsinzi y'igitego kimwe.

Blaise Chamango yatangarije Daily mail ati:"Mu mujyi habaye irasana muri iki gitondo. Ndetse twamenye amakuru ko hari igiturika cyabonwe mu isoko.

"Ni agatsiko k'abatavuga rumwe na leta karimo karwana n'abashinzwe umutekano.

"Aka gatsiko k'abatavuga rumwe na leta ntigashaka ko hari icyabera muri aka gace k'amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon(muri AFCON)."

Mali yatsinze Tunisia igitego kimwe(Net-photo)