Kuri uyu wa Gatandatu hari hateganyijwe imikino ine ya shampiyona ya Primus National League, yose ikaba ihuriye ku kuba yarangiye ari igitego kimwe ku busa muri buri mukino.
Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wabereye i Nyamirambo nk'uko byagenze mu mukino ubanza. AS Kigali yatsinzwe ibitego 2-0 muri iyo mikino ibanza, uyu munsi yashakaga kureba ko yakwishyura iyi kipe ibashinja kubiba imyenda.
Rayon Sports yari yaruhukije abakinnyi imaze iminsi ikoresha babanza mu kibuga barimo Musa Esenu, Kwizera Pierrot, ndetse Kwizera Olivier yongeye kubanza mu izamu ku mukino wa gatatu wikurikiranya.
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abakinnyi AS Kigali yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabonye igitego ku munota wa 35 gitsinzwe na Mael Dindjeke wari uhawe umupira na Essomba Willy Onana, ku mupira wari watangijwe n'umuzamu Kwizera Olivier.
Iki gitego kandi ni nacyo cyarangije umukino, Rayon Sports ikaba yagumye ku mwanya wa gatatu aho ifite amanota 41, naho AS Kigali iguma ku mwanya wa gatanu n'amanota 37.
Mael Dindjeke watsindiye Rayon Sports igitego
Ikipe ya Police yo ikomeje ibihe bitayoroheye dore ko n'uyu munsi yagiye gukubitirwa i Rubavu kwa Etincelles. Igitego kimwe Police FC yatsinzwe cyatumye iguma ku mwanya wa gatandatu n'amanota 35.
Etoile de L'Est nayo yatsinzwe na Bugesera FC igitego kimwe ku busa. Musanze FC nayo itsinda Gicumbi FC igitego kimwe ku busa, bigaragaza ko Gicumbi FC amahirwe yo kutamanuka mu kiciro cya kabiri ari make cyane.
Imikino iri ku Cyumweru
12:30:APR FC Vs Marine FC
15:30: Kiyovu Sports Vs Mukura Victory Sports
