Nizeyimana Alphonse "Ndanda" yasanze umugore we mu Bwongereza

Nizeyimana Alphonse "Ndanda" yasanze umugore we mu Bwongereza

 Dec 8, 2021 - 12:44

Ndanda uherutse gusezerana n'umugore we, ubu aherereye mu Bwongereza aho bari kumwe.

Nizeyimana Alphonse uzwi cyane nka Ndanda ubu arabarizwa mu Bwingereza nk'uko inkuru dukesha Igihe ibivuga.

Nizeyimana Alphonse benshi bazi nka Ndanda mu minsi mike ishize yerekeje mu Bwongereza, aho yasanze umugore we mu rwego rwo gusangira iminsi mikuru no kurangiza umwaka barikumwe.

Mu kiganiro na IGIHE Nizeyimana yavuze ko yagiye gusura umugore kugira ngo basangire iminsi mikuru.

Ati “Nagiye gusura umuryango wanjye, nishimiye kuba ngiye gusangira n’umugore wanjye iminsi mikuru.”

Icyakora ku rundi ruhande, Nizeyimana yavuze ko atagiye gutura mu Bwongereza ngo asangeyo umugore we, ahubwo ahamya ko yagiye kumusura akazagaruka mu Rwanda.

Ku wa 8 Nyakanga 2021, nibwo Nizeyimana Alphonse Ndanda yasezeranye mu Murenge n’inkumi yari aherutse kwambika impeta.

Uyu musore yasezeranye nyuma y’igihe gito atangaje ko yahagaritse ibyo gukina umupira w’amaguru.

Nizeyimana Alphonse Ndanda uherutse gusezera umupira yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’ayandi.

Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kwamamazwa Filime ‘Intandaro y’Ikibi’ yakinnyemo, icyakora avuga ko atari ibintu agiye kugira umwuga ahubwo yayikinnyemo ashyigikira inshuti ye.

Ndanda agiye gusangira iminsi mikuru n'umufasha we(Image:Igihe)