Zeo Trap aganira na Radiyo Rwanda, yasobanuye ko we akunda kuririmba ubuzima busanzwe abantu babamo, by’umwihariko urubyiruko, kuko ari rwo ahamya ko ruhura n’ibigeragezo byinshi birimo gushaka ejo hazaza, kubaho mu buzima bugoye no kwirwanaho.
Yavuze ko ibyo abona n’ibyo anyuramo ari byo ahindura ubutumwa mu ndirimbo ze.
Uyu muraperi yanongeyeho ko itandukaniro ry’inganzo hagati y’abahanzi rituruka ku byo buri wese aba yaranyuzemo n’ibyo yifuza kugeza ku bantu. Bityo, ubutumwa bwabo bukagenda butandukanye bitewe n’intego buri muhanzi aba afite.
Zeo Trap yanakebuye urubyiruko, arushishikariza gukunda umurimo, kwirinda guta umwanya w’ubusa no kwegera Imana, avuga ko ibyo ari inkingi y’ubuzima bwiza n’ejo hazaza heza.
Yasoje avuga ko umuziki we ugamije gufasha urubyiruko gutekereza neza no guhitamo inzira nziza mu buzima.
Zeo Trap avuga ko inganzo ye ayikomora ku byo anyuramo
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
